Imiryango y’Abagide ku isi yiyemeje kubaka ubumuntu ishingiye ku byo yaboneye mu Rwanda

Imiryango y’Abagide (aba Scout b’abakobwa) gatolika ku isi, bahuriye i Kigali aho biga ku bumuntu(humanity) bw’ejo hazaza, hashingiwe ku burere bw’umukobwa.

Abagide baturutse mu bihugu 44 byo ku isi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira imibiri y'Abatutsi ibihumbi 250 baharuhukiye
Abagide baturutse mu bihugu 44 byo ku isi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira imibiri y’Abatutsi ibihumbi 250 baharuhukiye

Inama mpuzamahanga y’Abagide ku isi iba buri myaka itatu, yahurije i Kigali abaturuka mu bihugu 44 byo ku migabane yose igize isi kuva tariki 11-15 Nyakanga 2018.

Bavuga ko kimwe mu byo babonye mu Rwanda kizabafasha kubaka umuntu muzima w’ejo hazaza, ari urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basuye kuri uyu wa gatanu.

Umutoza w’Abagide ku isi, Padiri Jean Luc Depaive avuga ko bafite intego yo gufungura amarembo y’ejo hazaza, bifashishije kubaka ubumuntu no gukwiza urukundo ku isi hose.

Ati:"Ikintu gikomeye umuntu wese yagombye gukora ni ukwerekana urukundo rumurimo aho kwimika urwango kuko ari byo Imana idusaba, ni cyo uru rwibutso runyubakamo".

Gahunda abagide barimo ni ugutekereza, kuzirikana no kwagura ibyabafasha kubaka amahoro, kubaka inzu y’inyuma(umubiri) ndetse n’iy’imbere(roho), bakabikorera kwakira buri wese".

Padiri Depaive avuga ko Kiliziya Gatolika yifatanije n’imiryango y’Abagide ku isi gufasha abagore n’abakobwa kwigirira icyizere no gutangira kugira inshingano zikomeye mu miyoborere y’ingo, imiryango n’ibihugu byabo.

Abagide Gatolika bo hirya no hino ku isi barimo kuganirira i Kigali uburyo bakubaka umuntu muzima w'ejo hazaza
Abagide Gatolika bo hirya no hino ku isi barimo kuganirira i Kigali uburyo bakubaka umuntu muzima w’ejo hazaza

Abakristu gatolika bagize umuryango w’abagide bavuga ko inama mpuzamahanga y’Abagide ije isanga ku ruhande rw’u Rwanda biteguye kubaka Umunyarwandakazi w’ejo hazaza.

Umwe mu bagide b’u Rwanda, Germaine Umuraza agira ati:"Abandi bagide basanze twe nk’Abanyarwandakazi tumaze kubaka ubushobozi bw’umukobwa/umubyeyi w’ejo hazaza.

Twafashije benshi kwigirira icyizere no gutanga ibitekerezo, twatojwe kubaha no kubwira abantu ko natwe tugomba kubahwa", Umuraza.

Inama mpuzamahanga y’Abagide iteraniye mu Rwanda, iteganya no gufatirwamo imyanzuro irimo uwo guteza imbere imishinga yita ku bidukikije.

Umuryango w’Abagide gatolika mu Rwanda uvuga ko kugeza ubu ugizwe n’abakobwa barenga ibihumbi 15, ariko ko umubare wabo ari munini iyo hiyongereyeho abava mu yandi madini n’amatorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka