Imiryango 40 y’abacitse ku icumu yaremewe inka 40 n’izazo
Umuryango Nyafurika w’Abayisiramu (Direct Aid) waremeye imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka 40 ziherekejwe n’izazo zo gufasha iyo miryango guhita itangira kubona amata no kubereka ko izo nka atari ingumba.
Bunani Issa, ushinzwe imibereho myiza muri Direct Aid, avuga ko byatwaye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gikorwa ngarukamwaka uyu muryango utegura ariko ubuyobozi bw’umurenge bukaba ari bwo buhitamo abababaye kurusha abandi kugira ngo ari bo bafashwa.

Yagize ati “Ni gahunda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu none natwe tugerageza gutera ikirenge mu cye muri gahunda dukora tukavuga tuti ’reka tworoze abatishoboye’. Ni muri urwo rwego twazihaye abacitse ku icumu rya Jenoside.”
Kayitaba Ignace, utuye mu murenge wa Gikomero, akaba asanzwe ari incike yavuze ko kuva Jenoside yarangira yari yarihebye atazi ko azongera kubona itungo kuko izo yari afite zose zashiriye muri Jenoside.

Ati “Kera nahoze ntunze inka mbere ya Jenoside, izo nka barazirya zirashira kugeza ubu nta nka nari mfite ariko ubu iramfashije nanjye ndumva nzashobora kuzoroza abandi.”
Umuryango Direct Aid wanabahaye imiti itandukanye yo kuzivura n’umunyu wo kuziha, ariko aba bazihawe basabwa kuzazitaho no kuzifata neza kugira ngo zizororoke zigwire, nk’uko Uwiragiye Priscille umuyobozi w’akrere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru yabitangaje.

Abahawe baturutse mu turere tune ari two Gasabo, Nyarugenge, Bugesera na Gatsibo ariko umuhango wo kuzitanga ubera mu Karere ka Gasabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|