Imibiri y’abishwe muri Jenoside yabonetse kuri CHUK igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko imibiri y’abishwe muri Jenoside yabonetse mu byobo biri ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki 8 Mata 2022 ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Imibiri irenga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yataburuwe mu byobo biri ahubatse ibitaro bya CHUK ku wa 10 Mata uyu mwaka, ubwo abubatsi basizaga ikibanza cy’ahagomba gushyirwa inyubako nshya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabwiye itangazamakuru ko basabye abaturage kujya ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza aho imibiri yashyizwe by’agateganyo, kugira ngo baze kureba ko hari ababo bashobora kumenyamo, guhera ku ya 01 kugeza kuya 06 Mata.

Claudine Uwera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, aho iyo mibiri yari irimo kozwa no gushyirwa mu masanduku, yabwiye itangazamakuru ko hari abaturage bahageze babasha kumenyamo ababo, ariko nta makuru yisumbuyeho yatanze.

Hagati aho hari indi mibiri 12 yabonetse bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yabonetse mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Iyo mibiri yataburuwe mu butaka bw’umuturage wo mu mudugudu wa Nyenyeri, nyuma yo kubonwa n’abari mu gikorwa cy’umuganda hafi y’umuyoboro w’amazi wa Mpazi, ku nkengero z’umugenzi wa Nyabugogo, nk’uko byatangajwe na The New Times.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Etienne Mugambira, yavuze ko batangiye iperereza rigamije gushakisha andi makuru kuri iyo mibiri n’aho yataburuwe.

Amabwiriza yo Kwibuka ku nshuro ya 28 yatanzwe ku wa Mbere tariki 04 Mata 2022, avuga ko gushyingura mu cyubahiro imibiri iheruka gutabururwa hirya no hino, bizakorwa mu gihe cyo kwibuka nyuma y’amagambo, ubuhamya n’ubutumwa bizatangwa kuri uwo munsi.

Icyumweru cyo kwibuka kizatangira ku ya 07 Mata saa mbiri (8:00) za mugitondo, ku rwego rw’akarere gitangirire ku nzibutso za Jenoside z’uturere, mu gihe ku rwego rw’igihugu kizatangirizwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Gusoza icyunamo bizakorwa ku ya 13 Mata 2022, ku rwego rw’igihugu mbere ya saa sita z’amanywa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Murenge wa Kicukiro, aharuhukiye imibiri y’abanyapolitike bishwe muri Jenoside.

Amabwiriza yo kwibuka kuri iyi nshuro, avuga ko bizanakorwa ku rwego rw’umudugudu ahazabera ibiganiro bizajya bitangira saa mbiii za mu gitondo (8:00am) mu gihugu hose, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ibiganiro bizakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka, Twahisemo kuba umwe”.

Ku mugoroba wo ku ya 07 Mata 2022, guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri (18:00 -20:00) hateganyijwe ijoro ryo kwibuka, icyo gikorwa kikazanyuzwa kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, kugira ngo bikurikirwe mu gihugu hose.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka