Imfubyi za Jenoside zirasaba kurushaho kwegerwa

Ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu, abana b’imfubyi basabye Abanyarwanda kurushaho kubegera bakababera ababyeyi.

Nubwo u Rwanda rufite aho rugeze mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, abana bagizwe imfubyi baracyakeneye inama, urukundo, gusurwa, kwitabwaho kuko abakagombye kubibaha batagihari; nk’uko byatangajwe n’uhagarariye IBUKA mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent.

Ku rwibutso rw'umurenge wa Rugerero
Ku rwibutso rw’umurenge wa Rugerero

Kabanda yasabye Abanyarubavu kwita kuri abo bana ndetse n’abapfakazi. Kabanda yongeyeho ko ubupfura batojwe butabemerera kwangana ari na yo mpamvu biteguye gutanga imbabazi ku babiciye babishaka. Yagize ati “ntabwo tuzizirika ku muntu watwiciye, uzashaka imbabazi azatwegere tuzazimuha.”

Uyu munsi wo kwibuka, tariki 07/04/2012, wabimburiwe n’urugendo ruva ku murenge wa Rugerero rujya ku rwibutso rw’uwo murenge. Wanaranzwe n’indirimbo z’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu itsinda ryitwa “Imanzi’, ubuhamya no gushyira indabo ku rwibutso rwa Rugerero.

Ku isaha ya saa sita Abanyarubavu bunamiye inzirakarengane iminota itatu hanyuma bakurikirana kuri radiyo ijambo rya Nyakubahwa Perezida ya Repubulika yavugiye kuri sitade Amahoro mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yashimiye abaturage b’ako karere kuba bitabiriye iyi gahunda ari benshi anabasaba kuzitabira gahunda z’icyumweru cy’icyunamo zizaba zirimo ibiganiro. Yongeyeho ko kwegera abacitse ku icumu ari ingenzi bagahumurizwa.

Urwibutso rwa Rugerero rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 433. Gusoza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Rubavu bikazabera mu murenge wa Mudende tariki 13 Mata 2012.

Kugeza ubu imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na IBUKA yerekana ko abazize Jenoside bangana na 1.074.017 mu Rwanda hose.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka