Ikoranabuhanga rishobora gufasha urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside

Inama njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri aka karere, kwifashisha ikoranabuhanga rugahangana n’abapfobya Jenoside bari hanze y’igihugu.

Munyakazi Isaac hamwe n'urubyiruko rw'abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo.
Munyakazi Isaac hamwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo.

Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2016, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abanyeshuri n’abarimu bakoreraga ishuri rya ESSI Nyamirambo, ndetse n’abari abakozi b’Ikigo Ndangamuco cya Kisilamu, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’imana njyanama y’aka karere, Munyakazi Isaac, yavuze ko u Rwanda rumaze guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, bityo ko urubyiruko rwaryifashisha, rugahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayihakana.

Yagize ati ”Ikoranabuhanga rimaze gutera imbere mu Rwanda, mu mashuri ririgishwa kandi riteye imbere. Ni yo mpamvu abanyeshuri bagomba gufata iya mbere bakifashisha iryo koranabuhanga bagahangana n’abanzi b’igihugu bakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside banangiza isura y’igihugu, babicishije kuri za twitter na Facebook.”

Bamwe mu banyeshuri b'ibigo bituranye na ESSI Nyamirambo baje kwifatanya na bo muri uyu muhango.
Bamwe mu banyeshuri b’ibigo bituranye na ESSI Nyamirambo baje kwifatanya na bo muri uyu muhango.

Munyakazi yanasabye abarimu kwigisha abana umuco w’urukundo n’ubumwe, bakabatoza ubufatanye no kwirinda amacakubiri uko yaba ameze kose, kuko abarezi bagira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cyiza cy’abana barera.

Ati “Amacakubiri yigishijwe mu mashuri, abana bakura bazi ko badahuje ubwoko, bumva bamwe baraturutse aha, abandi aha, bigera n’aho bumva ko ntacyo bapfana.”

Ati “Abarezi rero bakwiye guhindura iyo sura mbi bambitswe n’izo nkozi z’ibibi, bagatanga uburezi n’uburere bwubaka umutima w’urukundo mu bana, kuko ni yo nkingi y’ejo hazaza h’igihugu.”

Munyakazi Isaac acana urumuri rw'icyizere.
Munyakazi Isaac acana urumuri rw’icyizere.

Yasabye ababyeyi bakibiba umutima w’urwango mu bana babo kubireka kandi asaba abana kujya bavangura ibyiza mu byo ababyeyi bababwira, ndetse bakaba aba mbere mu guhindura ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Itetere Zulfat, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ibidukikije, yatangaje ko bakurikije ubuhanga bamaze kugira mu gukoresha ikoranabuhanga, ubutumwa bahawe bubakanguye, bakaba bagiye gutangira kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Ikoranabuhanga turaryiga kandi tumaze kumenya byinshi bijyanye na ryo ariko wasangaga tubikoresha mu gusabana gusa tuganira kuri facebook, whatsapp, twitter n’ibindi, ariko ubu butumwa buradukebuye. Tugiye gutangira kwifashisha iri koranabuhanga duhangana n’ingengabitekerezo ikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu muhango waranzwe n'udukino dutandukanye dufasha abantu kwibuka.
Uyu muhango waranzwe n’udukino dutandukanye dufasha abantu kwibuka.

Nshimiyimana Harouna uyobora ikigo cya ESSI Nyamirambo, yasabye abana biga muri iri shuri kwimika ubumwe n’urukundo, bagaha agaciro ibibahuza kurusha ibibatanya kugira ngo bakomere ku Bunyarwanda bwo nkingi y’iterambere ryabo n’iry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashoboka cyane kurwanya abapfobya genocide mu gukoresha internet kuko abapfobya benshi bakoresha ikoranabuhanga bedegembya hanze you Rda nta namategeko abahana iyo bari hanze ariko no mu rda barahari bihinduranya amazina uko buckeye ariko genocide ntizasubira ahubwo tuyirwanye tugaragaza abayifite dukoreshe na social media.

Ally Mubarack yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka