Ikoranabuhanga n’itumanaho birafasha Abanyarwanda guhozanya - Min Busingye

Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihuriranye no kwirinda icyorezo COVID-19 cyugarije isi, Leta iragira inama abantu gufatana mu mugongo no guhumurizanya hifashishijwe itumanaho, itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Ministiri Johnston Busingye yasabye Abanyarwanda guhumurizanya hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho
Ministiri Johnston Busingye yasabye Abanyarwanda guhumurizanya hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko kwibuka bitagomba kugira ikibibuza kuba, kuko Abaturarwanda ngo bafite ibikoresho bitandukanye bakwifashisha birimo Telefone, Mudasobwa, Radio na Televiziyo.

Ministiri Busingye yatangarije ibi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020, aho Abayobozi bakuru b’Igihugu batangirije icyunamo cy’iminsi irindwi, gifite umwihariko w’uko kizakorerwa mu ngo.

Yagize ati “Aya matelefone yacu dufite arakora, ushoboye, ufite umuntu we batari kumwe mu rugo, mureke dukoreshe ubu buryo bwose buriho bw’ikoranabuhanga.

Duhamagarane, twandikirane, twohererezanye ubutumwa bwose ikoranabuhanga ritwemerera gukora, duhozanye, dufatane mu mugongo, Leta yashyizeho uburyo bwo guhuza telefone, bukaba ari ubwo gutabaza ku wagira ikibazo cyihariye ari mu nzu ye, aho yaba aherereye hose”.

Minisitiri w’Ubutabera yakomeje asobanura ko n’ubwo ikoranabuhanga n’itumanaho byitezweho gufasha abantu, ngo hari n’abandi bantu babikoresha mu gusebanya no gusenya ubumwe n’iterambere bimaze kugerwaho.

Yagize ati “Ibikorwa by’abatifuriza u Rwanda ibyiza byakomeje kubaho, icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ibyo bikorwa bitazatsinda kuko twabitsinze nta ngufu zihari, nta bushobozi igihugu cyari gifite, twabitsinze igihugu kitarubaka ubumwe nk’ubwo gifite kugeza ubu.

Ibyo bikorwa by’inyangabirama, abagizi ba nabi cyangwa abatekereza mu bintu bibi batifuriza u Rwanda ibyiza, ndetse n’icyiza cyabaye ntibakigaragaze, ndakeka ko bizagumaho ariko bazabikora barambirwe, bazabikora batsindwe”.

Mu rwego rwo kwibuka ariko hanakumirwa icyorezo COVID-19, abayobozi bakuru batanu b’Igihugu, ari bo Perezida wa Repubulika wari kumwe na Madamu, Perezida wa Sena, uw’Umutwe w’Abadepite, uw’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na Ministiri w’Intebe, baherekejwe n’abantu bake cyane, ni bo bonyine basohotse mu rugo umwe umwe bajya gutangiza icyunamo.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko nta bindi bikorwa by’icyunamo no kwibuka bizongera guhuriramo abantu muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka