Ikiraro cya Mukungwa cyiswe ARUSHA ngo babashe kwica benshi

Leta yatsinzwe n’interahamwe, mu gucura umugambi wo kwica umubare munini w’Abatutsi babaroha mu mugezi wa Mukungwa, bize amayeri yo kwita ARUSHA ikiraro cyambukiranya uwo mugezi.

Ikiraro cya Mukungwa cyari cyariswe ARUSHA ubu cyarubatswe kimeze neza
Ikiraro cya Mukungwa cyari cyariswe ARUSHA ubu cyarubatswe kimeze neza

Ni ikiraro cyahuzaga icyari Komine Gatonde na Ndusu aho ubu ari mu kagari ka Rwamambe mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, aho ubu cyasimbujwe icyubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

Amayeri yo kwita ikiraro iryo zina rya ARUSHA ngo byafashije abo bicanyi kubona Abatutsi benshi kuko babatumagaho babakura aho bihishe, bababwira ko bahurura ku kiraro mu kwiga uburyo bashyira mu ngiro amasezerano ya ARUSHA, ubwicanyi bugahagarikwa.

Mu buhamya bwa Nsengimana Alfred, ngo mu Batutsi benshi biciwe kuri icyo kiraro, amazina amaze kumenyekana ni 61, aho bishwe urw’agashinyaguro, ari nako bajugunywa muri uwo mugezi wa Mukungwa.

Ati “Abicanyi bari bahimbye amayeri bahamagarira abaturage bose ngo bahurire kuri icyo kiraro, ngo hari amabwiriza agiye gushyirwa mu bikorwa ajyanye n’imishyikirano ya ARUSHA.

Abaturage baje ari benshi, bishimira ko kwica abantu bigiye guhagarara, bafata Abatutsi babicisha amafuni n’ibisongo babajugunya mu mugezi bati tubazanye ARUSHA″.

Aho kuri uwo mugezi, niho hatangirijwe gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke.

Kuri uwo mugezi hanafunguwe ku mugaragaro ubwibutso ruto (monument), rwanditsweho amazina 61 y’Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko n’ubwo amazina 61 ariyo y’abantu bamaze kumenyekana ko biciwe kuri icyo kiraro, ngo hari andi mazina agishakishwa y’abandi bahiciwe, akazandikwa kuri urwo rwibutso.

Umuyobozi w’akarere, asaba abaturage kugaragaza amazina y’abandi Batutsi bibuka, biciwe kuri uwo mugezi mu rwego rwo kubunamira, kubaha agaciro, no guhangana n’abagihakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati“ Baturage mutuye hano, amateka ya Jenoside nimwe muyazi, amazina agenda aboneka hano y’Abatutsi biciwe bahiciwe arakenewe tukayandika kuri uru rwibutso kugira ngo tujye tubona uko tubunamira no guhangana n’abagipfobya Jenoside, n’abakirangwa n’ingengabitekerezo yayo″.

Mu rugendo rwo kwibuka
Mu rugendo rwo kwibuka

Akimanizanye Salama, umwe mubiciwe abenshi mu bagize umuryango we, arishimira urwibutso rwubatswe kuri icyo kiraro no kuri urwo ruzi, avuga ko nyuma ya Jenoside yagerageje gukora ariyubaka.

Ati“ Mu kwigira no kwiyubaka, Ibuka yatwubakiye amazu baduha n’inka, abacengezi bakomeza kuduhiga badusenyera inzu batwara n’iyo nka, twahise tuva mu cyaro tujya gutura mu mujyi wa Musanze.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye narashatse, ubu natangiye akazi ko kwikorera, nteka imigati nkanayiranguza, ubu namaze kwiyubaka″.

Nsengiyaremye Vincent, wiciwe abavandimwe batanu kuri icyo kiraro cya ARUSHA agira ati “Uru rwibutso ni ikintu gikomeye kuri njye nk’umuntu wiciwe abantu batanu, babicishije amafuni babaroha mu mugezi, kuba ndi gusoma amazina yabo, nkaba nahashyize indabo ndabibuka ndabunamira, nzajya mbatekerezaho mvuge nti abanjye ni aha banyuze″.

DUNIA Sadi, Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, arashimira ubuyobozi bw’Igihugu by’umwihariko akarere ka Gakenke badahwema gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, bababa hafi no kuba bitaye kuri gahunda yo kubaka inzibutso zinyuranye za Jenoside.

Ndengimana Alfred yishimira urwibutso rwubatswe rwandikwaho amazina y'Abatutsi baroshywe mu ruzi rwa Mukungwa
Ndengimana Alfred yishimira urwibutso rwubatswe rwandikwaho amazina y’Abatutsi baroshywe mu ruzi rwa Mukungwa
Nzamwita Deogratias umuyobozi w'akarere ka Gakenke na ba Visi Meya bashyira indabo ku nkengero z'umugezi
Nzamwita Deogratias umuyobozi w’akarere ka Gakenke na ba Visi Meya bashyira indabo ku nkengero z’umugezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru niyo rwose no kuruhande rwa Nyamutera ugana aho bitaga kwa NYiramacibiri bari barahise Arusha ariko bo bagamije kuroha abatutsi nyuma yo kubica ngo kuko ariyo nzira nziza izabageza Arusha kyane ko Mukungwa ikomereza muri Nyabarongo na Akagera; interahamwe zirimo ba Nkurubindi sinzazibagirwa n’ubugome bwazo. Ariko ndashima ko leta y’ubumwe yatwigishije kuba umunyarwanda umwe. Abacitse kwicumu rya genocide yakorewe abatutsi mwihangane kdi mukomere twiyubaka nfite byinci navuga kuruhande rwa Nyamutera kuko ibyo nahaboneye taliki 19/06/1994 ni agahomamunwa ariko ubu nariyubatse.

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 10-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka