Ikipe ya Cameroun yasuye urwibutso rwa Gisozi

Nyuma yo gusoza irushanwa ry’imikino ya gicuti ryaberaga mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2019, abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe y’igihugu ya Cameroun U17 bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Nyuma y’akanya basobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda, Hervé Tiam Nandjou wari uyoboye iryo tsinda yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda, ndetse n’ubutumwa bwo kwirinda ivangura.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu kidasanzwe, biragoye kumva uburyo iki gihugu cyahuye n’ibibazo twabonye aha, ubu kikaba kimaze kwiyubaka muri uru rwego, nta gushidikanya ko u Rwanda ari ejo hazaza ha Afurika."

Iyi kipe y’igihugu ya Cameroun yari yanyuze mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Tanzania kuva mu cyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka