Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka30
Mu gihe ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024 hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka.
Ubutumwa iyi kipe yo mu gihugu cy’u Budage yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X , bugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize iti “Uyu munsi twifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse tunishimira iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize."
Abakinnyi ba Bayern Munich batanze ubutumwa barimo Kapiteni Manuel Neuer, myugariro Alphonso Davies ndetse na Serge Gnabry ukina muri ba rutahizamu.
Aba bakinnyi bose bafatanyirije hamwe batanga ubutumwa bwiganjemo ubushimangira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize ndetse bakangurira buri munyarwanda gukomeza kurwanira ishyaka igihugu cye ndetse no gukomeza kubaka ubumwe no gushyira hamwe mu rwego rwo kwiyubaka.
Ikipe ya Bayern Munich isanzwe igirana imikoranire n’igihugu cy’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda kuko batangiye gukorana mu mwana ushize wa 2023.
🕯️🇷🇼 “Kwibuka” means “to remember”.
Today, we stand together with the people of Rwanda to mark #Kwibuka30 and pay tribute to the country's transformation over the past 30 years. @visitrwanda_now#FCBayern #Advertisement pic.twitter.com/3GtdVRWAxA
— FC Bayern Munich (@FCBayernEN) April 7, 2024
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|