Ikinamico ‘Hate Radio’ yagaragaje uruhare rusesuye rwa RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Iyi kinamico yakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, umuvugizi wa Guverimona, Yolande Makolo hamwe n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, James Kabarebe n’abandi bantandukanyendetse ndetse n’abaturage muri rusange.
Iyi kinamico yakinwe mu buryo bushushanya uko RTLM yakoraga, yeretse abari bitabiriye uko iyo radio yabibye urwango mu mitima y’Abahutu muri rusange.
Iyo kinamico kandi yakinwe n’abahanga mu gutegura no gukina ikinamico, barimo n’umunyarwenya w’Umunyarwanda, Ntalindwa Diogène wamamaye ku izina rya Atome.
Ntarindwa yakinnye agaragaza uburyo iyi radio yakoresheje kugira ngo ibe icyamamare, ko yashatse abanyamakuru b’abahanga kurusha abandi barimo Habimana bise Kantano, ndetse n’umuyobozi wayo w’ibanze, wari umunyamateka ukomeye witwa Dr. Ferdinand Nahimana.

Umugore witwa Valérie Bemeriki na we yari azi gutangaza amakuru kandi akagira ijwi benshi bakundaga, akaba n’umwe mu bakanguriraga urubyiruko gufata intwaro bagakora Jenoside.
Mu biganiro yatambutsaga, RTLM yakoraga ku buryo abayumva, cyane cyane urubyiruko, bumva ko ifite itandukaniro na Radio Rwanda muri icyo gihe.
Kubera ko Abanyarwanda bamenyaga amakuru bayumvise kuri Radio Rwanda na RTLM, byoroheye iyi Radio gukwiza ibihuha n’urwango mu Banyarwanda, maze uburyo Jenoside yateguwemo bigatangarizwaho, bikagera ku muturage wo hasi.
RTLM yavutse mbere gato ya 1994, ihita itangira ubukangurambaga bwo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Atome yavuze ko uyu mukino werekanwe mu Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, RTLM ikaba Radio yatumye ikoranwa ubukana.
Yavuze ko indi mpamvu ikomeye yatumye bawereka Abanyarwanda, ari ukugira ngo Igihugu kibe igicumbi cyo kwamagana ibyabaye ku buryo bitazongera kubaho ukundi.
Ati "Ngendeye ku birimo kuba mu Karere by’umwihariko mu gihugu cy’abaturanyi, nifuje ko u Rwanda rwaba igicumbi cya nyirantarengwa kuri ibyo bintu, imvugo z’urwango n’amacakubiri ntibihabwe intebe ahantu aho ari ho hose. Uyu mwanya rero ni mwiza w’ubukangurambaga bwo kwamagana imvugo z’urwango."
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko kuva mu 1959, itangazamakuru ryabaye igikoresho cy’amashyaka n’ubutegetsi mu kwangisha Abahutu Abatutsi, ndetse rigafasha Leta kubishyira mu bikorwa.
Ati "Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya cyera. Amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo."
Minisitiri Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko bakwiye kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda Igihugu, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira ishema ry’Igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Ati “Urubyiruko ni mwe mugomba kubungabunga aya mahoro dufite, kugira,ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, kandi mugahagurukira kwamagana ikintu cyose cyacamo amacakubiri Abanyarwanda.






Reba andi mafoto HANO
Reba ibindi muri iyi video:
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|