Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryasabye abagizwe ingwate n’abasize bakoze Jenoside kwitandukanya na bo
Mu gikorwa cyo kwibuka Abanyepolitike bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 32, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, kuri uyu wa 13 Mata ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo, Ihuriro ry’imitwe ya Politike mu Rwanda ryasabye abagizwe ingwate n’abasize bakoze Jenoside kwitandukanya na bo bakagaruka bakubaka Igihugu cyabo.
Igikorwa cyo Kwibuka abari Abanyapolitiki kitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, barimo Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, ndetse n’imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso ndetse n’abanyarwanda bagiye kwifatanya mu gusoza icyumweru cyo kwibuka.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr. Habinera Frank yashimangiye ko bashyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda kandi batazigera bemera ko hari icyasubiza inyuma Igihugu, anasaba abakiri mu buhungiro gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Ati “Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rirasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo n’ahandi ku Isi kwitandukanya n’ababagize ingwate, banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibatahe kuko mu Rwanda ari amahoro.”
Dr. Habineza Frank, asobanura uko abatavuga rumwe na Leta bakorana na yo mu kubaka Igihugu yavuze ko ‘Opozisiyo’ mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka ya politiki mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Opozisiyo yacu igomba kubaha ibyo abantu bemeranyijweho nk’amahame remezo buri wese agomba kugenderaho no kurinda kuko adufasha gukomera kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Dr. Habineza Frank, yavuze ko kuri ubu abanyepolitiki bishimira gukorera mu Rwanda kuko hari demukarasi y’ubwumvikane.
Ati “Twishimira ko twese tugira uruhare mu miyoborere y’u Rwanda, hakaba gusangira ubutegetsi nta bwikanyize. Ni yo mpamvu imitwe ya politiki uko ari 11 ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Dr Habineza yavuze ko kuba abanyepolitike mu Rwanda bafite aho bahurira bitabuza buri mutwe wa Politike kuba wigenga ndetse ukagira nuko ubona ibintu mu buryo butandukanye n’undi icyo bamwe bita ‘Opposition’.
Dr Habineza avuga ko uburyo imitwe ya Politiki ikora mu bwisanzure igomba kwibuka ko Politiki mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubyirinda bakibuka ko bubakira igihugu gishyigikiye ubumwe bw’abanyarwanda.
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaranga Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|