Ihungabana rigenda rifata intera uko imyaka ishira – Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside muri Kibungo

Ignacienne Bucyeye, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bishwe muri Jenoside bari abakozi b’icyari peregitura ya Kibungo, avuga ko ihungabana rigenda rifata indi ntera uko imyaka ishira.

Aganira n’ikinyamakuru the New Times ku wa 13 Mata 2021 mu muhango wo kunamira abishwe muri Jenoside bari abakozi ba perefegitura ya Kibungo, Bucyeye yavuze ko abari bakiri abana nyuma gato ya Jenoside nta ngaruka nini baterwaga no kwibuka, ariko nyuma yo gusobanukirwa n’uburemere bwa Jenoside, ngo abona bigenda bibagiraho ingaruka.

Bucyeye akomeza avuga ko bashyizeho umuryango wo gufasha abahura n’ihungabana kandi ngo bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kugarurira icyizere abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo bitari byoroshye.

Mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki 13 Mata 2021 ni bwo bunamiye abari abakozi ba Prefecture ya Kibungo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, ab’inzego zishinzwe umutekano n’imiryango yiciwe ababo bashyira indabyo ku rwibutso rwa Rwamagana.

Abantu 19 barimo Godfroid Ruzindana wari prefet wa perefegitura ya Kibungo ni bo bamaze kumenyekana mu bari abakozi ba prefecture Kibungo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yibukije abari baje kwifatanya mu kwibuka, ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abahakana Jenoside, ndetse agaragaza akababaro aterwa no kuba abari urubyiruko mu bihe byashize batarigeze batozwa gukunda igihugu nyabyo.

Ari yo mpamvu ubuyobozi bw’iki gihe bwashyizeho gahunda y’itorero rigamije kubiba imbuto z’urukundo no kwitangira igihugu mu bakiri bato.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yahumurije abacitse ku icumu ababwira ko bafite Guverinoma ibahoza ku mutima, ndetse aboneraho kubashimira uburyo bakomeje guharanira kubaho bakemera gutanga imbabazi kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira ubuzima.

Mu mazina y’abantu 19 bishwe muri Jenoside ari ku rwibutso rwa Rwamagana, harimo n’abari abakozi ba sous-perefegitura ya Kanazi na Kirehe muri perefegitura ya Kigali-Ngari n’iya Kibungo.

Ubuyobozi bw’Intara buracyakusanya amazina y’abandi bishwe muri Jenoside bo mu zindi sous-perefegitura.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka