IFAK: Kwigishwa urukundo n’ubumuntu ni byo byahindura amateka

Ubuyobozi bw’ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) buvuga ko kwigisha abana umuco w’amahoro n’urukundo ari inzira nziza yo guhindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo, yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Jean Bosco Ntirenganya, uyobora IFAK asanga kwigisha urukundo n'ubumuntu ari byo byahindura amateka
Padiri Jean Bosco Ntirenganya, uyobora IFAK asanga kwigisha urukundo n’ubumuntu ari byo byahindura amateka

Bwabitangaje kuwa 21 Kamena 2019, ubwo muri iryo shuri hibukwaga ku nshuro ya 25 abari abanyeshuri, abarimu ndetse n’abaturanyi bari barihungiyemo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’ishuri rya IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka ari ingirakamaro cyane, ariko cyane cyane nk’ishuri bakaba bibanda mu gutanga inyigisho zitandukanye n’izahawe abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Yagize ati “Abigishijwe nabi bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside baranayikora. Ubu twe twigisha urukundo n’ubumuntu kuko tuzi ko ari yo nzira izageza u Rwanda ku yandi mateka meza”.

Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda abanyeshuri ba IFAK bagejejweho na Ntagengwa Vital, wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, yaberetse uburyo urwango rwigishijwe mu bantu bihereye mu bari bakiri bato, batozwa kwica Abatutsi mu bihe bitandukanye kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Ntagengwa yasabye abo banyeshuri ko nk’urubyiruko bafite amahirwe menshi bagomba kubyaza umusaruro, cyane cyane ayo kuba bafite igihugu kiyobowe neza.

Ntagengwa asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite
Ntagengwa asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite

Ati “Mufite amahirwe mugomba kubyaza umusaruro. Uyu munsi muriga ntawe ubajijwe ubwoko cyangwa aho akomoka. Ubu bigendera ku bushobozi bw’umutwe wawe gusa.”

Migabo Jean de Dieu wiga mu mwaka wa gatanu yavuze ko nk’abanyeshuri kandi bakaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza, bafite uruhare mu kurushaho kugira u Rwanda ruzira amacakubiri.

Uyu munyeshuri avuga ko aho yakumva umuntu uwo ari we wese ushaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside yamurwanya yivuye inyuma, kabone n’ubwo yaba ari umubyeyi we.

Ati “Umubyeyi wanjye nawe mbonye ko ashaka kunyigisha ibintu bitari byiza, rwose sinamutinya namwigisha, nkamwereka ko ikibi ntaho cyatugeza, ahubwo nkamwereka ko ubumwe n’amahoro ari byo byadufasha kubaka u Rwanda rwacu. Gusa nyine nabikora nta gasuzuguro”.

Mu ishuri rya IFAK ndetse n’icyahoze ari EPAK (Ecole Primaire Apostolique de Kimihurura), ubu habarurwa abagera kuri 86 barimo abarimu, abanyeshuri n’abaturage bari bahahungiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka