Idini yacu yemera urugamba rwo kurwanya akarengane - Sheikh Sindayigaya Musa

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, avuga ko Idini ya Islamu mu mahame yayo yemera urugamba rwo kurwanya akarengane, no kurenganura abarimo gutotezwa, no kurwanya ikibi, iyi ikaba ari yo mpamvu bashima bakanaha agaciro urugamba rwatangijwe n’Inkotanyi rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikabohora u Rwanda
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikabohora u Rwanda

Yagize ati “Barwanyije ubutegetsi bubi barabutsinda, bahagarika Jenoside, babohora Abanyarwanda, ndetse babagarurira icyizere cyo kubaho, banimakaza imiyoborere myiza ihuza Abanyarwanda, ibashyira hamwe, ndetse baca amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose. Uru rugamba rwubahirije umuhamagaro w’Imana muri Korowani Ntagatifu, aho Imana isaba abantu guhaguruka bakajya mu rugamba rwo kurengera abanyantege nke batotezwa, bakorerwa akarengane, aho baba basaba Imana ngo ibahe ubatabara.”

Yongeyeho ati “Nkotanyi rero, duhereye ku nyigisho ivuga ngo udashimira abantu ntiyashimira Imana, natwe dufashe uyu mwanya ngo dushimire abari ingabo z’Inkotanyi, tuvuga tuti mwarakoze, Imana ikomeze ibarinde.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ibi yabigarutseho tariki 21 Kamena 2025 ubwo umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abitabiriye iki gikorwa babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 500 bahagarariye abandi baturutse mu turere 30 tw’Igihugu. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, abagore abagabo, ndetse n’urubyiruko rw’Abayisilamu. Sindayigaya avuga ko gusura urwibutso ari ngombwa cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo rumenye amateka, Jenoside ntizongere ukundi.

Yagize ati “Nk’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, twifatanya n’abandi Banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka no gukomeza kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kugira ngo ayo mateka tuyamenye, uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, bitume turushaho kuyakumira kugira ngo bitazongera ukundi, kuko mu mateka umuntu yigiramo, hanyuma agafata ingamba z’igihe kizaza.”

“By’umwihariko twatumiyemo urubyiruko rwinshi kugira ngo aya mateka urubyiruko ruyamenye, ruyasobanukirwe neza, rumenye uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ubukana yakoranywe, ndetse n’uburyo ingengabitekerezo yimakajwe mu Banyarwanda. By’umwihariko impamvu urubyiruko twahisemo ko rwitabira ku bwinshi, ni uko nk’uko mubona hirya no hino, urubyiruko ni rwo rwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi tubonamo abantu bapfobya Jenoside n’abandi batanga ubutumwa butari bwiza bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Rero biba ari ukugira ngo urubyiruko ayo mateka ruyasobanukirwe neza. Mu birufasha kugira ubumenyi harimo n’izi gahunda zo kwibuka kugira ngo barusheho kumva ayo mateka no kuyasobanukirwa, maze barusheho kurinda u Rwanda n’ibyagezweho, bityo twese tujye mu njyana y’uko Jenoside itazongera ukundi mu Gihugu cyacu.”

Urubyiruko rwari rwiganje mu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi kugira ngo rumenye amateka, Jenoside ntizongere ukundi
Urubyiruko rwari rwiganje mu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi kugira ngo rumenye amateka, Jenoside ntizongere ukundi

Sheikh Sindayigaya Musa yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “Nimukomere, mutwaze, kandi dukomeze twibuke twiyubaka. Nagira ngo mbabwire ngo nimukomere, kuko mufite impamvu zituma mukomera, kandi mukanigirira icyizere. Mufite Imana Nyagasani, hanyuma mukagira Igihugu cy’u Rwanda kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda Abanyarwanda, kandi agahora adushakira ineza, ndetse akaba yaraduhaye igihango, atwizeza ko Jenoside itazongera ukundi.”

Amateka agaragaza ko ubuyobozi bw’Idini ya Islamu mu Rwanda butijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko n’abayikoze b’Abayislamu bari abayoboke b’idini ya Islamu gusa, bakba nta mwanya w’ubuyobozi bari bafite mu idini. Mufti w’u Rwanda wariho icyo gihe witwa Sheikh Mugwiza Hamad, yasohoye inyandiko yo ku wa 12/03/1992 yasabaga Abayislamu kutishora mu bwicanyi, abibutsa ko ntawe ukwiye kwicwa azira uko yavutse.

Indi mpamvu yatumye Abayislamu benshi batajya mu ruhande rw’abishe ahubwo bakarwana ku bicwaga, ni imyigishirize ya Islamu ivuga ko kwica umuntu ari icyaha, kandi ko uwica Imana itazamubabarira. Ni mu gihe andi madini n’amatorero yo yigisha ko nta cyaha kitababarirwa.

Sheikh Sindayigaya avuga ko ubusanzwe Idini ya Islamu ifite amahame n’inyigisho igenderaho ku buryo bikurikijwe, Jenoside itashoboka kuko Islamu itegeka indangagaciro nyinshi zigamije kubaka ubumuntu no kubaka ubumwe, gushyira hamwe no gukundana, ikabuza amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati “Kumena amaraso y’umuntu umwe bibarwa ko uba wishe abantu bose, ndetse n’iyo ukijije ubuzima bw’umuntu umwe uba ukijije ubuzima bw’abatuye Isi yose. Biratwereka ko amaraso y’umuntu ari ikintu gikomeye cyane ndetse gifite ubudahangarwa mu myemerere y’idini ya Islamu.”

Yasobanuye kandi ko inyigisho y’intumwa y’Imana igaragaza ko ku munsi w’imperuka, urubanza Imana izaheraho ica ari urwo kumena amaraso, icyo kikaba ari cyo cyaha Imana izabanza kuburanisha hagati y’imibanire y’abantu n’abandi.

Col Désiré Migambi Mungamba wo muri RDF yahaye ikiganiro abitabiriye igikorwa cyo kwibuka, asobanura ko ibikorwa by’ubutegetsi bubi bwariho mbere bwarangwaga n’amacakubiri, itoteza na Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo byatumye habaho urugamba rwo kubohora u Rwanda, yizeza ko ingabo zabohoye Igihugu zigihari ngo zirinde ibyagezweho ariko yibutsa ko n’uruhare rwa buri wese rukenewe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yaburiye abayobora amadini n'amatorero bakirangwa n'ivangura n'amacakubiri, avuga ko batazihanganirwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yaburiye abayobora amadini n’amatorero bakirangwa n’ivangura n’amacakubiri, avuga ko batazihanganirwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, na we wifatanyije n’Abayislamu mu kwibuka, yasabye abanyamadini n’amatorero kwirinda ibikorwa by’ivangura, ahubwo bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ibimaze kugaragara ni uko hari abayobozi b’amadini bagifite ivangura mu madini yabo. Abo rero turagira ngo tubashishikarize kongera kwisuzuma no gufata umugambi nyawo wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko umuntu wese uzatatira ubumwe bw’Abanyarwanda, azahanwa nk’umugome uwo ari we wese.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka