Icyuzi cya Ruramira kimaze gukurwamo imibiri y’abantu 75 bishwe muri Jenoside
Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Kayonza butangaza ko kugeza ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hamaze kuboneka imibiri y’abantu 75 bishwe muri Jenoside, kuva batangira igikorwa cyo kuyishakisha muri icyo cyuzi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Icyo cyuzi giherereye mu murenge wa Ruramira ariko kigakora no ku murenge wa Nyamirama yombi yo muri ako karere, kikaba cyaracukuwe kera ngo cyifashishwe mu kuhira imyaka, ariko kikaba cyarajugunywemo abicwaga muri Jenoside, ndetse amakuru akavuga ko hari n’abo abicanyi barohagamo ari bazima bakicwa n’amazi.
Imirimo yo gushakisha iyo mibiri ngo irakomeje n’ubwo igoye kubera isayo iri muri icyo cyuzi kandi n’imvura ikigwa, gusa ngo bakora ibishoboka nk’uko Didace Ndindabahizi ukuriye IBUKA mu Karere ka Kayonza abisobanura.
Agira ati “Turimo turagerageza nubwo imvura itatworoheye, ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo twatangiye tubona imibiri 15. Twongera gushakisha ku wa gatatu tubona imibiri itanu, kuwa kane turongera tubona imibiri 52, na ho ku wa gatanu haboneka imibiri itatu, yose iba 75 ariko igikorwa kirakomeje”.
Agaruka kandi ku ngorane bahura na zo muri icyo gikorwa, gusa ngo uko byaba kose barihangana, kuko batazatezuka badakuyemo imibiri yose y’abajugunywemo.
Ati “Imbogamizi ya mbere dufite muri iki gikorwa ni uko dushaka tutazi neza aho dushakira, twahereye ruhande ntitugire na gato dusimbuka. Indi ngorane ni iy’ikirere kubera imvura ikomeza kugwa noneho ahari isayo ntihumuke ngo dushakiremo ariko twizeye ko hazumuka mu minsi iri imbere, indi ikaba gukoresha abantu bake bake twanga kwegerana mu rwego rwo kwirinda COVID-19 bityo ntibyihute”.
Akomeza avuga ko izo ngorane zose bazihanganira bagakomeza, kuko intego yabo ngo ari uko imibiri yose irimo izakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.
Ndindabahizi avuga kandi ko abantu bajugunywe muri icyo cyuzi muri Jenoside atari abari batuye hafi yacyo gusa, ahubwo ngo hari n’abaturukaga mu tundi turere baje gushakira ubuhungiro muri Kayonza ari yo mpamvu bigoye kumenya umubare w’abahiciwe.
Ati “Hiciwe aba hano muri Kayonza, abo mu cyahoze ari komini Kabarondo na komini Rutonde, hari kandi n’ababaga barokotse ubwicanyi bw’ahandi baje gushaka ubuhungiro. Hari abaturutse za Rutonde, Mwulire, kuri Paruwasi ya Mukarange, tugereranya ko icyo cyuzi cyiciwemo abantu bari hagati ya 2,500 na 3,000”.
Kubera icyorezo cya Coronavirus, imibiri ikurwa muri icyo cyuzi iratunganywa igashyirwa ku rwibutso rwo mu Murenge wa Ruramira, kuyishyingura mu cyubahiro ngo bikazakorwa ari uko hasohotse amabwiriza mashya avuga ko icyo cyorezo kitagihari, ko Guma mu rugo yarangiye.
Kugira ngo iyo mibiri yabonetse bayigereho, ngo ni uko hafashwe icyemezo cy’uko icyo cyuzi kibomorwa burundu amazi yose akavamo, ari na cyo cyizere cy’uko n’indi mibiri izaboneka.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|