Icyunamo cyatumye gahunda z’amateraniro yo ku cyumweru zihinduka

Amwe mu madini n’amatorero ya gikirisitu akorera mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhindura gahunda asanganywe y’amateraniro aba buri ku cyumweru, bitewe n’uko kuri iyi nshuro, ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ari umunsi wahuriranye no gutangira icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu itorero ry’Abangilikani nta materaniro bafite ku cyumweru

Umunyamabanga mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Francis Karemera, yavuze ko kuba iyo tariki ibaye ari ku cyumweru, bafashe umwanzuro ko mu mwanya wo kujya mu rusengero, bazifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.

Yagize ati “Dufite ibyumweru 52 mu mwaka. Icyumweru kimwe ntacyo cyakwica tugiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda. Ibihe twibuka insengero zari zihari, ariko sintekereza ko byari byoroshye no kuzijyamo, n’abazihungiyemo biciwemo. Rero ntabwo twavuga ngo dutsimbaraye kuri gahunda z’itorero twirengagije gahunda duhuriyeho n’Abanyarwanda bose.”

“Ubwo rero ku cyumweru nta materaniro azaba mu gitondo mu nsengero zacu za Angilikani kuko n’ubundi n’amasaha dutangira amateraniro, ni yo masaha hazaba hariho gufatanya n’abandi mu midugudu aho dutuye. Ubwo rero tuzajya kwifatanya n’abandi mu midugudu, ababishobora bararara bakoze amateraniro yabo kuri uyu wa gatandatu.”

Nimugoroba na bwo mu Itorero Angilikani ngo nta materaniro bazagira kuko hazaba hariho urugendo rwo kwibuka no kujya aho abantu bazateranira nyuma y’urugendo.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Mbanda Laurent, tariki 03 Mata 2019 yari yabwiye Kigali Today ko kimwe cya cumi cy’amaturo azatangwa ku cyumweru azakoreshwa mu gufata mu mugongo Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Francis Karemera yavuze ko kuba kuri iki cyumweru batazaterana, iyo gahunda itavuyeho ahubwo ko n’ubundi ubwo izakorwa ku cyumweru kizabaho iteraniro.

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rifite insengero 2391, ariko ngo hari n’izindi zikomeza kuvuka.

Umubare nyawo w’abayoboke bose kugeza ubu ngo ntabwo bawuzi kuko muri iyi minsi barimo gukusanya imibare mishya bifashishije ikoranabuhanga.

Mu myaka itatu ishize ngo babaraga miliyoni imwe y’abangilikani mu Rwanda, bakaba bateganya ko mu mpera z’uyu mwaka bazaba bafite imibare ya nyayo.

Muri Kiliziya gatolika baragira misa imwe mu gitondo

Perezida w’Inama y’Abepisokopi gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, yabwiye Kigali Today ko kuba icyunamo gitangira ku cyumweru, babiganiriyeho nk’abayobozi ba kiliziya gatolika kugira ngo barebe uburyo byombi byazakorwa, banzura ko ku cyumweru hazaba misa imwe, ya mbere, hanyuma abantu bajye muri gahunda zo kwibuka.

Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w'Inama y'Abepisikopi
Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi

Ngo na nimugoroba haramutse habonetse umwanya hashobora kuzabaho misa ariko ubundi iyateganyijwe ni imwe ya mu gitondo.

Musenyeri Rukamba avuga ko misa ya mu gitondo no gutangiza icyunamo bitazabangamirana kuko ibiganiro bizatangira iyo misa ya mbere yarangiye.

Mu bundi butumwa yatanze mu gihe nk’iki cyo kwibuka, yagize ati “Icyo tubasaba ni ukumva ko kwibuka ari iby’Abanyarwanda bose. Tugomba gufatanya n’abagize ibyago, twese tukaba umuntu umwe, mbese tukerekana umutima umwe dufite mu gihugu cyacu.

“Ikindi ni uko kwibuka iteka ku mukirisitu bimwibutsa ko Yezu Kirisitu yapfuye akazuka, bikaba binakorwa mu minsi yegeranye na Pasika, bivuze ko rero tutagomba guheranwa n’urupfu, ahubwo ko, ubuzima bugomba kujya mbere kuruta ibindi byose.”

Musenyeri Filipo Rukamba yasabye Abantu kuba hafi by’umwihariko y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batiheba, ngo bumve ko bari bonyine, ahubwo bakabafasha kumva ko Imana ibari hafi, ibafasha, kandi ko n’abantu babari hafi.

Ati “Ni na cyo gituma tuvuga nyine ko abantu bagombye gufatana mu mugongo bagashyira hamwe.”

Henshi mu Baprotestanti baragira amateraniro kare mu gitondo

Musenyeri Kayinamura Samuel, umushumba mukuru w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, akaba na Perezida w’ Inama y’Amatorero y’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR (Conseil Protestant du Rwanda) yavuze ko iyo gahunda yo gutegura amateraniro bakurikije na gahunda iriho yo gutangira icyunamo na bo bayiteganyije.

Musenyeri Kayinamura Samuel, Perezida wa CPR
Musenyeri Kayinamura Samuel, Perezida wa CPR

Ati “Twavuganye n’inzego dukorana nk’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abandi ko amateraniro azatangira kare mu gitondo nka saa moya ku buryo saa tatu abantu bazaba bayarangije, noneho bakajya kwifatanya n’abandi mu midugudu kugira ngo ibyo kwibuka bigende neza.

Musenyeri Kayinamura avuga ko nta kizabangamira ikindi, ati “Burya amasengesho y’amasaha abiri ntabwo ari amasengesho matoya. Iyo abantu bamaze kubishyira muri gahunda birakunda, nta kizabangamira ikindi.”

Uyu muyobozi avuga ko hari abateguye kugira amateraniro ku wa gatandatu nimugoroba cyangwa ikindi gihe, kuko na byo ngo bishoboka, ati “Ariko twebwe Abaporotesitanti twamaze kumvikana ko abantu bazasenga mu gitondo. Kuko kwibuka bizabera mu midugudu kandi n’insengero ziri mu midugudu biregeranye, rero nta kizabangamira ikindi. Twebwe itangazo twatanze ni ugusenga kare cyane bakarangiza saa tatu.”

Inama y’Amatorero y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) igizwe n’amatorero 21 n’imiryango ya gikirisito itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagomba kubyubahiriza amadini ntakintu yavuga kuko nayo yijanditse muri Genocide apapastoro abo ba padiri ababikira bagize uruhare muri Genocide rero bagomba gufunga izo nsengero nizo kiriziya zabo zitabashishe gukiza ababahungiyeho dupfana amaturo ntakindi bage banigaya muribibihe byo Kwibika

RWABUGILI yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Nshuti nkuko bamwe bagize uruhare muri jenocide Niko hari nabandi bihayimana babuze nubuzima barokora agirirwaga nabi

Buntu yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka