Icyumweru cya AERG-GAERG kigarukanye ibikorwa byo gutanga icyizere ku barokotse
Ibihumbi by’urubyiruko rugize umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi berekeje mu Karere ka Nyanza mu bikorwa byo gufasha abaturage.
Mu gikorwa kimenyerewe nka AERG-GAERG gisanzwe kiba buri mwaka mu kwezi kubanzirirza Kwibuka, uru rubyiruko ruhurira mu bikorwa byo kugarurira ikizere bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018, uru rubyiruko rwahuriye mu Murenge wa Muyira n’uwa Kibirizi, aho bakoze ibikorwa by’amasuku no gutunganya urwibutso rwa Muyira.
Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 89 y’abazize Jenoside yagiye ihazanwa ivanywe mu ahantu hatandukanye bari bashyinguwe binyuranyije n’icyubahiro bakwiye.
Uru rubyiruko rwanateganyije ibikorwa bitandukanye, birimo guhingira abarokotse Jenoside uturima tw’igikoni 10 no gusana amazu ane yabo yangiritse aherereye mu Murenge wa Kibirizi.
Banakusanyije amafaranga yo kuremera umwe mu barokotse Jenoside utifashije, bamuha inka yo korora.
Ibi bikorwa ntibifasha abarokotse gusa ahubwo ni n’ikimenyetso cy’ubwiyunge, nk’uko byemezwa na Callixte Dushimiyimana ushinzwe itangazamakuru muri AREG.
Agira ati “Ibi bikorwa biba bigamije kugaragariza abacitse ku icumu ko tubitayeho kandi twifatanyije nabo mu byo bari kubamo. Dushobora kutabavura ibikomere burundu ariko ni byiza gutanga ubutumwa bw’urukundo kuri byo.”
Ibi bikorwa bizakomereza mu Karere ka Rubavu tariki 3 Mata aho uru rubyiruko ruzataha inzu ebyiri zubakiwe abacitse ku icumu. Izo nzu zubatswe mu bikorwa nk’ibi byabaye umwaka ushize.
Bazanahinga uturima tw’igikoni 10, banatunganye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi.
Ibi bikorwa bazabisoreza mu Karere ka Nyagatare aho bazatunganya umurima bahinzemo ibigori ku buso bungana na hegitari 120.
Aho bahinga banahororera inka 85 n’ihene 73, bakaba bafite gahunda yo kuhakorera ubworozi n’ubuhinzi bya kijyambere.
Kuva ibi bikorwa byatangira gukorwa mu myaka ine ishize, abanyamuryango ba AERG na GAERG bamaze kubakira abacitse ku icumu batishoboye amazu 19, basana andi 14. Baremeye abandi inka 24, bahinga uturima tw’igikoni 237 bakaba baranatunganije inzibutso 70.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese iyi nkuru ko ko mwavanze indimi? Mwayikuye mu kindi kinyamakuru mwibnagirwa kuyihindura yose mu Kinyarwanda!!