Icyizere cy’ubuzima kimaze kugaruka ku babyeyi bagizwe incike na Jenoside

Mu gihe Abanyarwanda binjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasiga imfubyi n’abapfakazi benshi, Kigali Today yasuye incike zo muri Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe ireba uko zibayeho nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe.

Aba bakecuru bagizwe incike na Jenoside ariko icyizere cy'ubuzima cyaragarutse
Aba bakecuru bagizwe incike na Jenoside ariko icyizere cy’ubuzima cyaragarutse

Urugendo rwo kubasura kugira ngo tumenye ubuzima bwabo rwatangiye dusaba uruhusa rwo kubasura mu Muryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA).

Nyuma y’aho,itsinda ry’abanyamakuru babiri n’umukozi wa AVEGA, bafashe urugendo bava i Kigali berekeje mu Murenge wa Fumbwe, ni urugendo rutari rworoshye bitewe n’imvura nyinshi yagwaga.

Kuva mu Mujyi wa Kigali werekezayo ni urugendo rw’amasaha abiri mu modoka kubera ubunyerere n’umuhanda w’igitaka utangirira mu Gasantere ka Nyagasambu, igice kimwe wuzuye ibyobo n’imikuku ahandi umeze neza nka kaburimbo.

Kugira ngo ugere mu Kagari ka Mununu, mu Murenge wa Fumbwe aho umuryango w’abakecuru batandatu bagizwe incike na Jenoside babana mu nzu imwe, mu Gasantere ka Nyagasambu kazwi cyane mu Rwanda kubera imvugo yamamaye igira
iti “N’i Nyagasambu rirarema.”

Ubwo twageraga mu Gasantere ka Nyagasambu, hari urujya n’uruza rw’abantu bahaha, abanyonzi bategereje abagenzi n’abacuruzi batanditse ibyo kurya. Twakomeje umuhanda tuzamuka umusozi ku muvuduko muto ushoboka kubera ubunyerere ari nako twitegereza Agasantere ka Nyagasambu kagenda gatera imbere ku buryo bwihuse.

Mu minota nka 30 tuba tuminutse umusozi wa Fumbwe, umukozi wa AVEGA ati “Ni hano tugezeyo.”

Inzu ibamo abakecukuru b’incike za Jenoside yubakishije amatafari ahiye, isakajwe amabati y’umutuku agaragara ko akomeye ikaba ifungishije inzugi n’amadirishya bikozwe mu byuma. Ni inzu ngari ifite urugo rw’imiseke.

Ubwo twinjiraga mu nzu twasanze abakecuru bose bari ku meza bafata ifunguro rya mu gitondo. Bose bahise bahaguruka batangira kuduhoberana urugwiro, baduha ikaze bati “karibu.”

Bafatira hamwe ifunguro rya mu gitondo
Bafatira hamwe ifunguro rya mu gitondo

Mu ntebe zigezweho ni ho twahawe ibyicaro baduha icyayi turasangira ariko tunaganira.

Abo bakecuru bari mu kigero cy’imyaka 60 na 80 babana mu nzu imwe yubatswe muri gahunda ya Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushakira incike za Jenoside amacumbi ndetse no kubatunga umunsi ku wundi dore ko bari babayeho nabi.

Leta ibinyujije mu Kigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu (FARG) na AVEGA itanga amafaranga yo kubatunga no kwivuza ndetse ikishyura abakozi babiri babakorera ibintu byose muri urwo rugo.

Mariane Mukarusine afite imyaka 79 ni umwe mu bakecukuru b’incike za Jenoside ashima Leta y’u Rwanda yamukuye mu bwigunge akongera kugira icyizere cy’ubuzima nyuma y’aho umuryango we wose utikiriye muri Jenoside.

Yagize ati “Ndashimira Imana ku bw’ubu buyobozi yaduhaye, budufasha ku kintu cyose. Tuzasaza neza ndetse tunapfe neza kuko dufite abazaduherekeza mu cyubahiro.”

Abo bakecuru babiri basangira ubwogero n’icyumba kimwe kirimo ibitanda bibiri bishasheho matera, amashuka meza ndetse n’icyo kwiyorosa hagati yabo hari akameza gato.

Constance Mpinganzima, umukozi wa AVEGA asobanura ko gusangira icyumba bituma buri wese amenya uko mugenzi we ameze bikanabarinda kumva bigunze kuko hafi aho haba hari undi muntu bararana.

Ntibabyukira rimwe, abagifite imbaraga babyuka saa moya, abandi bakabyuka saa mbili za mu gitondo, babanza koga,nyuma bakajya ku meza gufata icyayi cyangwa igikoma nyuma y’aho bakiganirira bategereje ifunguro rya ku manywa bafata saa saba.

Nyuma gato yo gufata ifunguro rya kumanywa bajya kuryama bakaruhuka bakabyuka nka saa kumi nabwo bagakomeza kuganira hagati yabo kugeza saa mbili z’ijoro ari bwo bafata ifunguro rya nimugoroba.

Ubasuye bamwakirana urugwiro bakamuganiriza
Ubasuye bamwakirana urugwiro bakamuganiriza

Hakurikiraho gutarama basangira amateka yabo, baca imigani, babyina ndetse bakanasakuza ufashwe n’agatotsi akajya kuryama. Bavuga ko batarenza saa tanu z’ijoro batarajya kuryama.

Bahabwa amafunguro akungahaye ku ntungamibiri nk’umuceri, ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, inyama ndetse n’amata,ibyo byose bikaba bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi bukorerwa muri ako Karere.

Abo bakecuru bugarijwe n’indwara zo mu za bukuru nk’umugongo, kutabona neza, kutumva neza, kurwara umutwe n’umuvuduko w’amaraso n’izindi bigatuma batagira uturimo tworoheje bakora nubwo nta mirimo myinshi bagira.

Ku cyumweru bafata umwanya wo kujya gusenga aho hafi, dore ko hari kiliziya y’Abagatolika n’urusengero rw’abarokore.

Rimwe na rimwe bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi bitewe n’ibibazo bahuye nabyo muri Jenoside. Bati “Amasengesho tuvuga nijoro mbere yo kuryama aradufasha cyane kuko atuma tubona ibitotsi nijoro.”

Muri 2014, habarurwaga abapfakazi ba Jenoside bagera ku 900 badafite amacumbi. Ni muri urwo rwego umuryango Unity Club wakusanije miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, bubakamo inzu 12 mu turere umunani ari two Kayonza, Rwamagana, Nyanza, Huye, Kamonyi, Rulindo, Kayonza, Nyarugenge, Kicukiro.

Izo nzu zicumbikiye abakecuru b’incike 90 mu gihugu cyose, nk’uko bitangazwa na Mpinganzima, umukozi wa AVEGA.

Akomeza avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Karindwi, indi nzu yubakwa mu Karere ka Huye izakira abakecuru b’incike 100. Hari gahunda yo kubaka inzu nk’izi mu turere twa Muhanga, Bugesera na Gatsibo.

Nyuma yo kubasura baraguherekeza bakakugeza mu ntanzi z'urugo bagasubira iwabo
Nyuma yo kubasura baraguherekeza bakakugeza mu ntanzi z’urugo bagasubira iwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo kwibuka kuko bituma duhicyubahiro abacu bazize jenocide tukaganira duharanirako bitazongera kubaho ukundi Murakoze

uwezeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

KUCYI ABANABOBATABAGANIRIZANGOBABABWIRE AMATEKAYABAYE MURWANDA NGONABOBAREBAZI AMATEKA ARANGA IGIHUGUCYABO MURAKOZE.

MUKIZA yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

ningombwa kwibuka kd kwibuka bituma tutibagirwa yewe tukanagira atantion yokutazongera kukora amahano,tunakangurira abantu kwitabira ibiganiro.murakoze

nsabimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka