Ibyobo byo mu Gahoromani bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe kera

Akarere ka Gasabo kibukiye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Rusororo, ahamaze kuboneka imibiri irenga ibihumbi 31 kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu.

Ibyobo byubatsweho inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso
Ibyobo byubatsweho inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso

Akarere ka Gasabo kahahisemo kugira ngo abatuye muri aka gace kitwa ‘Agahoromani’ bakangurirwe guhishura inzu zubatswe hejuru y’imibiri itaramenyekana umubare.

Aha mu Gahoromani ni mu gace gatuwe cyane gasangiwe n’uturere twa Gasabo na Kicukiro(Umurenge wa Masaka), hiciwe Abatutsi bazanwaga bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu turere tuhegereye twa Rwamagana na Bugesera.

Ku ruhande rwa Masaka baravuga ko bamaze kubona imibiri ibihumbi 47, naho i Kabuga bakavuga ko bamaze kubona imibiri ibihumbi 31, yose ikaba irimo kuboneka habanje gusenywa inzu zagiye zubakwa hejuru y’ibyobo.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rusororo, Rukundo avuga ko amakuru batohoje, bamenye ko i Kabuga na Masaka hacukuwe ibyobo 131 mu mwaka wa 1992 byaje gutabwamo imibiri y’abicwaga muri 1994.

Umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko nyuma yaho gato ari bwo abaturage bagiye bubaka hejuru y’ibyo byobo, bamwe ngo bakabikora babizi kugira ngo bahishe ibimenyetso.

Rukundo agira ati "Abatutsi bahazanwaga babwirwa ko bashyiriwe benewabo kuri CND(ku Nteko ishinga Amategeko), ahabaga Inkotanyi. Ni yo mpamvu hano banahita kuri CND".

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen agira ati "Aha hantu ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarateguwe kera".

Uwarokokeye mu Gahoromani (i Kabuga), Sumwiza Jeannette, avuga ko yakomeje kuburira abantu ko mu Gahoromani hari ibyobo, ariko ngo bakomeza kumwirengagiza.

Ati "Nkavuga nti ’nyamara mu Gahoromani hari icyobo bakangira umusazi, ariko niyemeje gukomeza kubivuga", kugeza ubwo ibyo byobo bibonetse nyuma y’imyaka 24.”

Sumwiza avuga ko bagerageje kumwica bakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo basibanganye ibimenyetso ’ariko bikanga’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka