IBUKA yamaganye Alain Jupé ukomeje gupfobya Jenoside

Umuryango urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ukomeje kwamagana uwari Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Alain Jupé n’abo bafatanije gupfobya jenoside.

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, yasabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Abanyarwanda muri rusange n’inshuti, gufatanya kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi; ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari ku mugoroba wo kwibuka kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Mata 2016.

Uwari Ministiri w’u Bufaransa, Alain Jupé aherutse gutangaza ko gushyira ahagaragara amadosiye asobanura ibikorwa bya Leta y’u Bufaransa mu Rwanda muri 1994 -1995, ngo byaba ari igisebo.

Ibi Ibuka ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange barabibona nko kongera gukora mu nkovu imitima ya benshi, gupfobya no guhakana uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa IBUKA yagize ati ”Alain Jupé na bagenzi bawe, mufite amaraso y’abacu mu buryo ubu cyangwa ubundi ku biganza byanyu. Ese ko wifuza kuzayobora u Bufaransa, urashaka kuzabusiga ayo maraso?... Mukwiriye gukurikiranwa n’ubutabera, nta kindi kibakwiriye.”

Ibi Prof. Dusingizemungu yabivugaga amera nk’urimo gutuma kuri Jupé, Abafaransa baje mu Rwanda barimo urubyiruko rwo ku Mugabane w’Uburayi ruharanira kurwanya ivangura, EGAM, ndetse n’abafite izindi nshingano.

IBUKA kandi ikomeza isaba Leta, imiryango idaharanira inyungu n’abandi bafatanyabikorwa; gufatanya kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kotsa igitutu amahanga kugira ngo yohereze abaregwa kuburanira aho bakoreye ibyaha,.

IBUKA kandi isaba Leta gushaka ingengo y’imari yo kwita ku nzibutso ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri itarahawe icyo cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka