Ibuka muri Rwezamenyo ivuga ko hari imyobo irenga 40 yatawemo Abatutsi bishwe mu 1994

Umuryango IBUKA ufatanyije n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali (Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko), bavuga ko bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Jenoside yabakorewe mu 1994, barimo abajugunywe mu myobo igera kuri 40 yacukuwe mu Murenge wa Rwezamenyo.

Ibuka n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rwezamenyo bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bazize Jenoside, bakaba babanje kujya kunamira abashyinguwe ku Gisozi
Ibuka n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bazize Jenoside, bakaba babanje kujya kunamira abashyinguwe ku Gisozi

Umuyobozi wa Ibuka muri Rwezamenyo, Rwego Yussuf, avuga ko imyobo yacukuwe muri uwo murenge ngo yari ifite ubujyakuzimu burebure cyane bugera no kuri metero 30, ariko muri yo iyabashije kumenyekana ngo ni mike cyane.

Yatanze ingero z’uko ngo hari umwobo ahitwa ku Kigaraje kwa Tasiyana wajugunywemo benshi atamenya umubare, hakaba n’imyobo nk’itandatu yari hepfo yo kwa Gisimba Damas, utuye hakurya muri Nyakabanda.

Rwego avuga ko hari umwobo imbere y’ibiro by’Umurenge aho bita kwa Marguerite, ngo wajugunywemo abantu bose bavanywe kwa Padiri (i Nyamirambo).

Emmy Ngabonziza yunamira Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi
Emmy Ngabonziza yunamira Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi

Hakaba n’undi mwobo hepfo y’isoko ry’amakara rya Rwezamenyo, hari hashyizwe bariyeri y’amapine, ngo hakoreraga interahamwe zirimo uwitwa Nyiramana.

Rwego avuga ko hari n’umwobo wari hafi yo kuri Club Rafiki aho bita kwa Kayiranga, hakaba umwobo wakuwemo abantu kuri Sitasiyo ya Lisansi yitwa Discentre ahitwa kwa John Gicumba.

Hari n’icyobo kinini cyabonetse mu Ishuri rya Saint Joseph ngo hiciwe abari bahunze bava mu Biryogo, cyo cyamaze gukurwamo imibiri ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro ku Gisozi.

Rwego avuga ko abagerageje guhungira hanze y’icyo kigo ngo bicirwaga mu mihanda ihakikije, amasasu agatobora inkuta ndetse n’abana bato bakicwa bakubiswe kuri izo nkuta.

Agira ati "Urebye nk’imyobo yari ihari yarengaga 40, hashobora kuba harimo abishwe bagera nko ku 2,000 ba hano gusa, abandi bo bagiye babazana ntabwo twamenya umubare, kuko hari n’abazanwaga n’amakamyo abakuye kwa Padiri".

Ati "Hari abashyinguwe twakuye mu myobo, nk’abaguye hano muri Saint Joseph (twabajyanye ku Gisozi), ariko hari n’abatwawe n’imidoka bajya kubata mu irimbi rya Nyamirambo, ndetse n’ababonetse kwa Rwagasana".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Marie Rose Nirera, avuga ko batamenya umubare nyirizina w’abishwe muri Jenoside n’aho bagiye bajugunywa, ariko ko hari icyizere ko abarimo gufungurwa bakoze Jenoside bazagenda bahagaragaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko muri ako Karere hiciwe Abatutsi bagera kuri 45,536 ariko ko muri bo hamaze kumenyekana abagera ku 37,770.

Ngabonziza avuga ko batazacika intege mu gukomeza gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, imwe ikaba ngo ikiri munsi y’inzu z’abaturage bayubakiyeho mu rwego rwo guhisha amakuru.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko kuba hari abahisha amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside ari uburyo bwo kuyihakana no gutoneka abarokotse, kuko ngo bataba bakoze ikiriyo cy’ababo.

Urujeni yagize ati "Ibyobo byagiye bivugwa bishobora kuba atari byo byonyine kuko hari n’abantu batandukanye byagaragaye ko bubatse hejuru yabyo kandi bikabonekamo abantu, imyaka igiye gushira ari 30 abantu bagishakisha ababo ngo babashyingure mu cyubahiro, nta bwicanyi burenze kuba wibitseho amakuru nk’ayo ukayahisha".

Umuryago Ibuka muri Rwezamenyo usaba ko inkuta ziciweho abantu, hamwe n’inzu zagiye zigaragaza amateka y’ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe zifatanyije n’izari Ingabo za Leta FAR, bikwiye kubungabungwa kugira ngo ayo mateka adasibangana.

Ibuka ifatanyije n’Inzego z’Ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge bashyizeho Komisiyo yo gushaka amazina y’abantu bishwe muri Jenoside ndetse n’imibiri itarashyingurwa, ayo mazina akazaba yabonetse mu mwaka utaha wa 2023.

Ibuka ivuga ko abenshi mu Batutsi biciwe muri Rwezamenyo ku itariki 08 Mata, abandi bicwa ku itariki 06 Kamena mu 1994, inama yo kubica ikaba ngo yarayobowe n’uwari Prefet wa Kigali y’Umujyi, Renzaho Tharcisse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyarwanda tuzi aho twavuye kandi ntawifuza kuhasubira naho bariya Bose mwabonye uhereye kuri M.c Perezida Wa Ibuka uwatanza ikiganiro no kumushyitsi mukuru Bose bavuka Rwezamenyo,nguwo umwihariko wo gutegura ibyawe. Uwakurikiranye ikiganiro cya Abdoul-Karimu hari aho yavuze ko ukuntu Ingabo za RPF zashatse kurokora Abatutsi bari bihishe muba Frere ariko bikagorana muri Make iyo twibutse Abacu biteguye neza bidufasha kubona ko Abacu bahawe Agaciro!

Mugabo Justin yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Kwibuka muri rusange Ku murenge byagenze neza ndetse cyane uhereye kuwayoboye Gahunda nikiganiro cyatanzwe namajambo byarimo inyigisho mu byukuri mwibutse neza nange ubutaha nukuzitabira Amanama nkatanga umusanzu wange

Muvunyi Claude yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Byari byiza kandi mwarabiteguye Gusa nashimye M.c wayoboye iriya Gahunda ni umuhanga ndetse ubona ko asobanutse Abahagarariye ibuka nabo barakoze ariko ubutaha muzige kukibazo cyo gusoma Amazina kuko asomwa nabi

Murekatete Hasina yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka