IBUKA irasaba ko imanza zirebana n’ahatujwe abarokotse Jenoside zarangizwa

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufasha abarokotse Jenoside kuburana imanza zijyanye n’imitungo, irimo n’amafaranga y’ibibanza bubakiwemo inzu bakomeje kwishyuzwa.

Umuyobozi wa IBUKA, Egide Nkuranga
Umuyobozi wa IBUKA, Egide Nkuranga

Umuyobozi wa IBUKA, Egide Nkuranga, atangaza ko ibyo ari imikorere mibi kuko izo manza zimaze igihe, akaba asanga hari ibisa nk’indonke bituma zitarangizwa akifuza ko hagira igikorwa.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yajorewe Abatutsi mu Murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Nkuranga yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside bakomeje guhura nabyo, harimo n’ikibazo cy’imanza barimo kuburana bishyuzwa ingurane y’ibibanza bagiye bubakirwamo nyuma ya Jenoside.

Agira ati “Ugasanga nk’urubanza rwaciwe muri 2016 ariko ntirurangizwa, ahubwo ugasanga umuntu bamusiragiza, bamubwira ko ahanini inzego z’ibanze zibigendamo biguru ntege, bamubira ko abaca imanza babigendamo biguru ntege, cyane cyane kubera indonke”.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenge, Dr Ntezilyayo Faustin, wari waje kwifatanya n’Abanyakamonyi, avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi mu nzego z’ubutabera kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti urambye.

Agira ati “Hari ibyo bavuga ko harimo indonke n’ibindi bituma imanza zitarangira, ndumva tuzicarana na IBUKA tukaganira uburyo izo nkiko zaha izo manza ubwihutirwe, kukira ngo ubutabera buzihutishe”.

Usibye icyo kibazo cy’uko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu manza, bishyuzwa ingurane z’ibibanza bubakiwemo, hanagaragajwe ikibazo cy’imanza za gacaca zitararangizwa ku uburyo usanga bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ibyo bikaniyongeraho ikibazo cy’abakoze Jenoside bagishakishwa bataraboneka ngo bagezwe imbere y’inkiko baciwe imanza.

Ibyo byose nabyo Perezida w’urukiko rw’Ikirenga akaba yijeje ko ubutabera buzakomeza gutangwa uko bagenda bafatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka