IBUKA irasaba abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga

Mu gihe harimo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’Ibigo bya Leta bahuriye mu nyubako bakoreramo, bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Abakozi b'Ibigo bya Leta bihuriye mu nyubako imwe na MYCULTURE na MIGEPROF bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali
Abakozi b’Ibigo bya Leta bihuriye mu nyubako imwe na MYCULTURE na MIGEPROF bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022, witabirwa n’abakozi barenga 250. Wabimburiwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe bazira ubwoko bwabo mu 1994.

Ibiganiro byose byagarukaga ku mateka na Politiki mbi by’icuraburindi ry’urwango byagiye biranga u Rwanda guhera mu 1959, aho Abatutsi bagiye batotezwa, bameneshwa ndetse bakanicwa kugera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa hakicwa abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango IBUKA wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside, Naphtal Ahishakiye, avuga ko kwibuka bituma bagira imbaraga zo kongera kubaho, kuko abo bibuka babibukiraho byinshi, gusa ngo haracyari ibibazo birimo n’iby’abantu badashaka kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe iri.

Ati “Imibiri tutarabona icyo nemera ni uko hari abantu bazi aho iri. Jenoside yakozwe ku manywa ari n’uwishe nijoro yarabivugaga, ku buryo ahantu imibiri iri harazwi, n’aho tuyikura uyu munsi bishimangira ko n’ahandi isigaye harazwi, abantu babishatse Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ifite ubushake, n’ubushobozi, no mu cyumweru kimwe iyi mibiri yatunganywa igashyingurwa, iki kintu tukakivaho tukajya ku kindi”.

Akomeza agira ati “Ubu ngubu imibiri tubona ahanini tuyerekwa n’urubyiruko, ni abana bato, iwabo babona amaze kuba mukuru, bagatangira kujya babivuga, ryamugwa mu gutwi akaza akakubwira ati rwose ntimuzabakurikirane ariko iwacu hari imibiri, mwagenda koko mugasanga irahari”.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, avuga ko mu bihe byaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwigishijwe n’ubutegetsi bubi urwango no kwica ku buryo ibikorwa byarwo byaranzwe n’urwango ndengakamere.

Ati “Hari ubushakashatsi twakoze nka Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo bikiri kumwe mu 2019, bwagaragaje ko n’uwari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe mu 1989 kugera mu 1994, Callixte Nzabonimana yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anahanwa n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ku buryo yahawe igihano cyo gufungwa burundu”.

Minisitiri Rosemary Mbabazi n'abandi bakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bunamiye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside iruhukiye ku rwibutso rwa Kigali
Minisitiri Rosemary Mbabazi n’abandi bakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bunamiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iruhukiye ku rwibutso rwa Kigali

Akomeza agira ati “By’umwihariko muzi ko uwari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’abagore kuva mu 1992 kugera mu1994 Pauline Nyiramasuhuko na we yagize uruhare rukomeye muri Jenoside ubu arafunze, za Minisiteri dushinzwe dufite uruhare rukomeye cyane, rwo gutoza urubyiruko umuco n’indangagaciro, kubarinda ikibi, kubagaragariza ikibi, bituruka mu muryango bikagera ku rubyiruko”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko umuryango ari wo rukundo n’ishingiro by’umuryango mugari w’Abanyarwanda, ukaba igicumbi cy’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Ati “Kandi kugira ngo Jenoside ishoboke ni uko uyu muco wabanje kujanjagurwa, umuryango urajanjagurwa, bivuze ko uruhare dufite nka Minisiteri ni urwo kugarura uyu muco, kongera kubaka umuryango, bityo turakomeza gukangurira buri wese kubaka umuryango utekanye, aho amacakubiri n’ingengabitekerezo bitarangwa, twirinde guha abana bacu amateka agoramye, turwanye ingengabitekerezo yo ku ishyiga”.

Minisitiri Prof Bayisenge n'abakozi ba MIGEPROF bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi
Minisitiri Prof Bayisenge n’abakozi ba MIGEPROF bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Hacanwe urumuri rw’icyizere

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka