IBUKA iramagana abakomeje gupfobya Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana abakomeje gupfobya Jenoside n’abibasira imitungo y’abayirokotse.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA
Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA

Muri iyi minsi ishyira intangiriro z’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibikorwa bibi birimo kugaragara byibasira abayirokotse, birimo nk’abatemye inka 11 za Ndabarinze Kabera wo mu karere ka Nyabihu, mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2019.

Hari kandi uwanditse mu mwanya w’abasomyi (comments), nyuma y’inkuru y’igitabo cyanditswe n’Umunyarwanda warokotse Jenoside, Charles Habonimana, acyita “Moi, le dernier Tutsi”, undi na we yandika hepfo ngo ‘moi le dernier Hutu, ibuka nanjye nibuke’, ndetse n’umwarimu wo muri Rulindo wabwiye mugenzi we wacitse ku icumu ngo ‘iyo Jenoside itaba ntiwari kwiga’.

Iyo ngo ni ingengabitekerezo ya Jenoside igomba kwamaganwa na buri Munyarwanda, nk’uko bivugwa na Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Agira ati “Birababaje kuba nyuma y’imyaka 25 dukora urugendo rwo kwiyubaka, Abanyarwanda bagerageza kwiyunga kandi bigenda bigerwaho, ariko hakaba hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Abantu twese tugomba kubirwanya, inzego zibishinzwe zigakurikirana ababikora bagahanwa by’intangarugero”.

Iyo ngengabitekerezo ariko ikiri muri bamwe mu Banyarwanda ngo ntikwiye guca intege abafite umutima wo kuyirwanya bagaragaza ukuri ku byabaye, cyane nk’abandika, nk’uko Ahishakiye akomeza abivuga.

Ati “Abandika ukuri ku byabaye ntibakwiye gucibwa intege n’abo bacyibona mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bigomba kubongerera imbaraga zo gukomeza guhangana nabyo bandika cyane. Ukuri kuracyakeneye kuvugwa no kwandikwa, ntabwo rero ikibi cyakwimura icyiza ku ntebe”.

Avuga kandi ko muri rusange ingengabitekerezo igenda igabanuka, ariko ko na nke isigaye itari ikwiye kuba ikigaragara.

Ati “Mu by’ukuri umubare ugenda ugabanuka, ariko na none biteye isoni ukurikije imbaraga Leta iba yarashyizeho mu kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda n’amahirwe iha buri wese. Ubona nta mpamvu n’imwe yatuma mu Rwanda hagaragara icyaha na kimwe cy’ingengabitekerezo”.

Mu myaka ibiri ishize ibyaha nk’ibyo byaragabanutse biva ku birenga 200 muri 2017 bigera ku 141 muri 2018, ariko ngo intego ni uko byaba zero kuko kugabanuka bidahagije.

Ahishakiye akomeza asaba ko buri gihe ibyaha by’ingengabitekerezo byazajya biburanishirizwa aho byakorewe.

Ati “Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abantu, twifuza ko byanozwa n’ubwo bikorwa, iki cyaha kikazajya kiburanishirizwa aho cyakorewe. Bifasha abaturage kumva ububi bwabyo n’impamvu mugenzi wabo ahanwe, bikabaha imbaraga zo kwirinda ibyo bikorwa bibi”.

Arongera ati “Kugira ngo umuntu agere aho yegura umupanga agatema inka, undi akajya mu itangazamakuru akandika amagambo mabi, buriya aho atuye baba bararangaye kuko ibimenyetso aba yarabigaragaje mbere. Umuryango we, abaturanyi n’abayobozi b’aho atuye bagombaga kuba barabikumiriye mbere”.

Ku muturage w’i Nyabihu watemewe inka, IBUKA ivuga ko izakomeza kumukorera ubuvugizi hirya no hino ku buryo yashumbushwa, ariko kandi ngo n’abakekwaho icyaha bafashwe kiramutse kibahamye bazishyura, uwo muturage akabona ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo ndabona abo muri IBUKA aribo bifitemo ingengabitekerezo mbi,

None se:

1) Nkuriya watemye inka z’umuturage wa Nyabihu hari aho bihuriye n’ingengabitekerezo ko nyirubwite yivugiye ko ari urwango yari afitanye na nyiri ziriya nka zatemwe?
2) Kuri kiriya gitabo cya Charles Habonimana cyitwa “Moi, le dernier Tutsi”. Uwanditse ngo ‘moi le dernier Hutu, ibuka nanjye nibuke’yarabeshye siko bimeze ntihari abakangurirwa kwibuka mu ruhame n’abakangurirwa kwibuka mu mitima yabo gusa!
3) Iby’iRulindo byo nta comments nashyiraho hari n’igihe byashoboka ko abantu baba bari gutebya abandi bakabihindura uko bashaka!!!!!!

Buriya njye mbona kubaka umuryango nyarwanda bisaba ko ababidutoza babanza bo ubwabo bakiyambura umwambaro w’ubwoko,bitavuze ko bihindura ukundi kuko ubwoko bw’umuntu ntawe ubuhindura, hanyuma bakigisha abana bato ibyukuri naho ubundi nta biramba batwubakamo.

Andrew yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Birababaje cyane cyane kwica inks z umunyarwanda.Ibyiza ni uko ubwicanyi yafashwe kandi bigaragara ko ari ubugome n amakimbirane adahura na ingengabitekerezo us genocide

kameme yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka