Ibitaravuzwe ku bwicanyi Sindikubwabo yakoreye mu bitaro bya CHUB

Abatuye mu Karere ka Huye n’abakoraga ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB),bahuriye kuri ibi bitaro mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sindikubwabo Theodore, wabaye Perezida w'agateganyo muri Guverinoma yiyise iy'Abatabazi
Sindikubwabo Theodore, wabaye Perezida w’agateganyo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi

Icyo gikorwa cyari icyo kwibuka abakozi 114 bakoreraga ibyo bitaro n’abari baharwariye barengaga 300 bishwe muri Jenoside kuri iyo tariki ya 13 Gicurasi mu myaka 24 ishize.

Igishengura benshi mu bibukira kuri ibyo bitaro,ni uko abari bashinzwe kuvura abarwayi ari bo babisubiranye barabatsemba, kandi amahame y’ubuvuzi avuga ko umuganga akiza ubuzima.

Ibitaro bya CHUB byatangiye gukora mu 1929 nk’ivuriro risanzwe ryayoborwaga n’abakoloni babaga muri Komini ya Butare.

Icyo gihe byatangiye gukora Theodore Sindikubwabo amaze umwaka umwe na we avukiye muri komine ya Gisagara ituranye na Butare.

Nyuma y’imyaka igera kuri 30, mu 1963 ubwo Kaminuza Nkuru y’Igihugu yatangiraga gukora i Ruhande muri Butare, Sindikubwabo ari mu ba mbere basabye kuyigamo ubuvuzi.

Uko kwiga muri iyo kaminuza kwaje gutera ikibazo nyma y’indi myaka 30 ubwo yijandikaga muri Jenoside,agakoza isoni umwuga w’ubuganga washyiriweho gusigasira ubuzima.

Ubwo ishami ry’ubuvuzi ryatangizwaga muri Kaminuza, iryo vuriro ryaje guhindurwa rigirwa ikigo gishinzwe kwifashishwa n’abanyeshuri mu kuvura ariko baniga.

Sindikubwabo wari waraminuje mu buvuzi bw’abana na we ari mu bakoze bimenyereza umwuga muri icyo kigo, nyuma yo gusoza amasomo ye aza no guhabwamo akazi.

Kaminuza yamutanzeho akayabo ngo arengere ubuzima bw’abaturage ariko we yaje gukoresha ubwo bumenyi mu kurimbura imbaga y’Abatutsi.

Sindikubwabo yamenyekanye cyane ubwo yari amaze kugirwa Perezida w’Inama y’igihugu iharanira Iterambere (CND) icyo gihe yakoraga nk’Inteko ishinga amategeko. Yarayiyoboye kugeza mu 1994 ubwo yagirwaga Perezida wa Repubulika w’agateganyo.

Imvugo yamuranze mu ijambo yabwiye abaganga i Butare “Mwigishe abaturage kwica” ni ryo ritazibagirana. Bivugwa ko iryo jambo yarivuze ku itariki ya 19 Mata 1994 ubwo yakanguriraga abaturage “gukora” bishatse kuvuga kwica Abatutsi.

Jean Nepomuscene Ntawurushimana ushinzwe kwakira abakiriya muri CHUB yabwiye Kigali Today ko abantu benshi batamenye ko iyo nama Sindikubwabo yagiranye n’abakozi b’iryo vuriro ari yo yakongeje umuriro.

Ubwo Jenoside yabaga Ntawurushimana nibwo yari agitangira akazi, ariko ubu ari mu bafasha mu kwandika ibitabo kuri Jenoside no kubisesengura.

Yagize ati “Yegeranije Abahutu b’Abadogiteri yari yaratoje kuko yari umuntu uvuga rikijyana arangije abaha umuti wo kwica Abatutsi.”

Ati “Nk’umuganga uba uzi igice cy’umubiri wakoraho umurwayi ntazigere akira. Yavugaga ko abaturage bose bagomba kwigishwa ubwo buryo butandukanye kugira ngo nibahura n’umwanzi (Umututsi) ntazagire aho abacikira.”

Bivugwa kandi ko Sindikubwabo yabigishije umutsi uherereye ku ijosi, uwo mutsi utwara amaraso ku bwonko ku buryo iyo uwukozeho umurwayi nta mahirwe yo gukira aba afite.

Ntawurushimana ati “Yashyizeho itsinda ryari rigamije kwigisha abantu bo muri Butare uko bazajya babigenza.”

Hagati aho, Sindikubwabo ngo yibukije abo Baganga ko igihe cyose bazaba bakeneye ubufasha bwo kwica Umututsi bazabuhabwa kandi akabashimira ko ari abanyeshuri beza bashyira mu bikorwa inyigisho ze.

Rumwe mu ngero Ntawurushimana yibuka ni urwa Dr Gatera wakoraga mu buvuzi bw’ingingo. Ati “Yafashe gazi yakoreshwaga mu kubika abantu bapfuye arangije arayitwika ayikwirakwiza mu bihuru. Iba ifite umwuka mubi ku buryo nta muntu wayihanganira. Abatutsi bari bihise mu bihuru babiturumbukamo baricwa”

Sindikubwabo yajyaga anahemba umuntu wese winjiraga mu bitaro bya CHUB aje kwica Abatutsi. Buri wese yahabwaga igihembo uhereye ku barwayi bicaga bagenzi babo, abafasha b’abaganga, abadogiteri n’abaforomo.

Ubwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zakomezaga kotsa igitutu ingabo za Ex-FAR mu rugamba rwo kubohora igihugu, byabaye ngombwa ko igice kimwe cy’ibitaro bya Kanombe kimurirwa muri CHUB.

Muri CHUB kandi hanakoreraga abaganga mpuzamahanga batagira umupaka (Medecin Sans Frontieres).

Ibyo byatumye CHUB igabanywamo ibice bibiri, kimwe giharirwa abasirikare n’interahamwe babaga bakomerekeye ku rugamba, ikindi giharirwa abaturage basanzwe barimo n’Abatutsi babaga bakomerekejwe n’interahamwe.

Ariko abenshi muri bo nta mahirwe bagize kuko abagombaga kubavura bakoreshaga uburyo Sindikubwabo yabigishije.

Sindikubwabo kandi yibukirwa ku kuba yarasabye ko abarwayi b’Abatutsi batandukanywa n’Abahutu kugira ngo byihutishe “umurimo”. Icyo gihe kandi abakozi b’ibyo bitaro na bo bagombaga kurebwa ubwoko.

Sindikubwabo yanakanguriye abasirikare bakomerekeye ku rugamba ko uzavurwa n’Umuganga w’Umututsi “agomba kwitakisha ko amuvuye nabi yarangiza agahita amurasa.”

Ku munsi wo kwibuka,ibi bitaro bivura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buntu,udakize kuri uwo munsi bakamuha indi gahunda yo kugaruka
Ku munsi wo kwibuka,ibi bitaro bivura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buntu,udakize kuri uwo munsi bakamuha indi gahunda yo kugaruka

Dr. Sindikubwabo wari waragizwe Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yaguye aho yari yarahungiye muri Congo mu 1998.

N’ubwo yapfuye ataryojwe ibyo yakoze, uwari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yakatiwe igifungo cya burundu, akaba afungiwe muri Mali, aho yahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Bamwe mu bashyize mu bikorwa amabwiriza ya Sindikubwabo barakidegembya hirya no hino ku isi. Muri bo harimo Sosthene Munyemana,akaba ari umuganga mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu Ana niba atari ubujiji cg kwigiza nkana, nawe ari muri babandi bonse ingengabitekerezo yo guhakana no gupfobya genocide!Umunsi Sindikubwabo avuga discours i Butare yaje gukangurira Abanyabutare kwica Abatutsi kuko Perefe waho yari yaratambamiye Jenoside, iyo discours ninde utarayumvise kuri radio?Niba uwo Ana atabizi, azabanze amenye abone kujya yandika mu ruhando rw’abazi neza amateka y’u Rwanda.Ubwoko bw’umugore we ntibwatubuza kuvuga ukuri kw’ibyabaye, wowe uzi amoko ubigumane.Kandi siwe nterahamwe yonyine yaba yarishe kandi ifite umugore w’umututsikazi!Iyo si fact utanze ni ubugoryi gusa!

Ruhamya yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

wowe wiyise Anna, nonese niba yari umututsi urashaka kuvuga ko nta genocide yabaye? cg ko SINDIKUBWABO atabaye President mu gihe genocide yabaga?
icyo washakaga kuvuga babeshye ni iki?
mwagiye mureka ubugome bwanyu.ubwo wasanga washakaga kubona abo uruhukiraho.

Habimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

hari umuntu wansekeje; ngo yari yarabwiwe ko FPR igizwe n’abatutsi ko nitsinda buri muhutu azajya aheka ku mugongo umututsi. Inzirabwoba zimaze gukubitwa inshuro bagahunga we yahungiye i Bukavu ahageze bamutegeka guheka SINDIKUBWABO. yarababaye cyane ati nanze guheka abatutsi none mpetse perezida SINDIKUBWABO.

GASOGO yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

wowe wanditse iyi nkuru uzasubire i BUTARE ubaze neza ibya Dr GATERA, kuko naraharokokeye, uwo mu gabo yazize akagambane bishakira imyanya. ese waba uzi umubare wabantu barokokeye iwe? ibyo bihuru byatwitswe uzi aho biri? aho ibyo bitaro uvuga nabicikiyemo ukuboko bahantemeye ! plz mujye mutubaza abaharokokeye hari bimwe twabonye naho ibinyoma byinzangano pas à mon nom.

ntabana fred yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ark ibipinga biruzuye koko!!!!ubu wowe urunvako uyu Sindikubwabo arengana???murabeshya tu muzapfana agahiri nagahinda urunva wowe wiyiswe ANA

Tity yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ntabwo ari Abaganga bonyine bize ko KWICA ari bibi.Genocide yateguwe n’abantu bize ubuganga,ubwarimu,igisirikare,amategeko,etc...Nta muntu numwe ku isi utazi ko kwica ari bibi.Ndetse bazi ko ari icyaha.Ubu se ko abantu bazi ko gusambana,kwiba,kurya ruswa,kurwana,kwicana,...ari ICYAHA,bibabuza kubikora?Ndetse ababikora nibo benshi kuruta abantu bumvira imana.Niyo mpamvu imana yishe abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,igasiga abantu 8 gusa bumviraga imana.Kugirango ISI izasigare ituwe n’abantu bumvira imana gusa,Bible ivuga ko nanone imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.Muli Yeremiya 25:33,havuga ko kuli uwo munsi intumbi z’abantu zizaba zuzuye isi yose.Niwo muti wonyine kugirango isi izabe paradizo,kubera ko abantu bananiye imana kuva kera.

Mazina yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ariko m’agite mureka kubeshya ubu koko ibi bintu muvuga mwabihagazeho????? Ese muziko umugore we ali umututsi ??

Ana yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka