Ibigo bya REG na WASAC byibutse abakozi 173 ba Electrogaz bishwe muri Jenoside

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje, abakozi bakora mu bigo bya REG na WASAC n’ibindi bigo bibishamikiyeho na bo bunamiye abari abakozi mu mirimo y’ibyo bigo mbere bikiri hamwe mu cyitwaga Electrogaz.

Bakoze urugendo ruva kuri IPRC Kigali berekeza ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bakoze urugendo ruva kuri IPRC Kigali berekeza ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abo mu miryango y’abo bakozi bishwe cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku ishuri ry’imyuga rya IPRC Kigali ahahoze hitwa kuri ETO Kicukiro rwerekeza ku rwibutso rwa Nyanza ahashyinguwe imibiri igera ku bihumbi 12. Muri bo, ababarirwa mu bihumbi bibiri na 500 baburiye ubuzima kuri uyu musozi wa Nyanza bamaze gukoreshwa urugendo rurerure kandi rugoye rugereranywa n’inzira y’umusaraba.

Nzamukosha Anonciata warokotse, yari afite umugabo wakoraga muri Electrogaz wishwe muri Jenoside. Nzamukosha yatanze ubuhamya agaragaza ko Jenoside yateguwe kuva kera. Nzamukosha abivuga ahereye ku rugero rw’aho yabaga mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Ngo mu 1990 baramutotezaga, bakamusaba ko ajya kwikorera umurambo wa Rwigema.

Nzamukosha yagize ati “Mbere Abatutsi bakoraga muri Electrogaz babaga bazwi, bityo rero n’umugabo wanjye yarahizwe bigera n’aho bimuviramo kwicwa azira uko yaremwe".

Nzamukosha ufite umugabo wakoraga muri Electrogaz yatanze ubuhamya
Nzamukosha ufite umugabo wakoraga muri Electrogaz yatanze ubuhamya

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, mu ijambo rye, yihanganishije imiryango yabuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ron Weiss yagize ati “Ubwanjye sinagafashe ijambo kuko sinabona icyo navuga, ariko abarokotse bagomba gukora, bakiteza imbere baharanira gukomeza kubaho kandi neza."

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Engineer Aimé Muzola, yasabye abarokotse gukomera, asaba n’abakomoka ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira imbaraga no kugira ubumuntu.

Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakoraga muri Electrogaz ni 173. Harimo gutegurwa gahunda yo gushyiraho ishyirahamwe rihuza abo basize, kugira ngo bakomeze bitabweho n’ibigo bya REG na WASAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka