Ibiganiro bibera mu Rwanda birafasha abari mu mahanga #Kwibuka26 bari mu ngo

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu Banyarwanda batuye mu mahanga bateguye ibikorwa byo kwibuka, ariko na bo bakabikora bari mu ngo zabo.

Abahuriye muri Diaspora nyarwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, kuri ubu baribuka bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi bagakurikira n’ibiganiro byo kwibuka bibera mu Rwanda.

Noel Ntakirutimana ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu ihuriro (Dispora) ry’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Manchester, yabwiye Kigali Today ko n’ubusanzwe bakora ibikorwa byo kwibuka buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro na bo bakaba babikora bubahiriza uburyo bwo kwirinda COVID-19.

Noel Ntakirutimana yavuze ko uyu mwaka, bateganyaga gahunda nyamukuru ebyiri, ari zo gahunda yo kwibuka itegurwa na Ambasade y’u Rwanda i London, ariko iki gikorwa kikaba kitarabaye ku itariki ya 07 Mata nk’uko byari bisanzwe, ahubwo na bo bakaba barakurikiranye ibiganiro kuri Televiziyo, Radiyo n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza kandi, ibinyujije kuri Twitter (@RwandaInUK), yateguye ibiganiro bijyanye no kwibuka, birimo ubuhamya mu mashusho, bakagenda babisangiza abandi. Ikindi gikorwa ni icyateguwe n’amahuriro anyuranye y’Abanyarwanda, aho buri mwaka batoranya umujyi umwe bakoreramo, bakaba barateganyije kuzibukira ahitwa Coventry kuri iyi nshuro ya 26, ku itariki ya 18 Gicurasi 2020. Iyi gahunda yo ikaba nta kirahindurwaho kuko batazi niba bazaba bakiri mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu ngo zabo cyangwa bazaba barasubuye mu buzima busanzwe.

Muri ibi bihe, bashishikariza uwo ari we wese waba afite ubuhamya, gukoresha video, inyandiko, n’ubundi buryo butandukanye, akabisangiza abandi ku mbuga nkoranyamabaga nka Twitter, YouTube, Whatsapp …, kuko hari benshi bifasha. Yavuze kandi ko bakomeza no gukurikira ibiganiro byinshi bica ku bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga byo mu Rwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka