Ibibazo bya Afurika ntibizakemurwa n’u Burayi cyangwa Amerika - Gen. Faye
Umusirikare w’Umunya-Senegal, Gen. El Hadji Babacar Faye wari uri mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko izi ngabo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, bityo ko Afurika itagombye gutegereza ibisubizo by’ibibazo byayo ahandi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga irimo kubera i Kigali, yibanda ku gukumira Jenoside.
Gen. Faye yabivuze ahereye ku basirikare b’Ababiligi bari kumwe muri MINUAR, ariko bakaza gusubira iwabo nyuma y’aho hari bagenzi babo bari bamaze kwicwa.
Ati “Iby’Ababiligi bafatwaga nk’Abatutsi bifite aho bihuriye n’umubano wari hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi. Hari Ababiligi benshi bari barashatse Abatutsikazi, urumva rero ko hari ukuntu babihuzaga. Ikindi tugarutse ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, hari abavugaga ko Ababiligi babigizemo uruhare, ibyo ni ibintu byagiye byinjizwa mu baturage. Ababiligi bageze aho bafatwa nk’Abatutsi rwose, cyane ko abasirikare babo 10 bishwe mu masaha ya mbere Jenoside itangiye”.
Ati “Ibyo rero byatumye itsinda ry’Ababiligi ryari muri MINUAR basubira iwabo, kandi Ababiligi ni bo bari bagize igice kinini cy’abasirikare bari muri MINUAR. Urumva rero kubicamo abasirikare 10, byatumye batongera kubemerera kuguma mu Rwanda. Ni ngombwa rero ko Afurika ikanguka, ikamenya ko ibibazo byayo bitazakemurwa n’u Burayi cyangwa Amerika. Ibyo bihugu iyo bibonye umuntu wabyo apfuye, biraduta bikigendera, ni ngombwa ko Abanyafurika barengera abandi Banyafurika”.
Gen. Faye yakomeje avuga ko ibyo bigisha abasirikare bato biba bishingiye ku mateka, aho byagenze neza n’aho byagenze nabi, ibyo bakabyigiraho.
Ati “Amateka y’igisirikare adufasha kumenya buri munsi ibyo abo basirikare bagenderaho, icyo bakwifashisha igihe habaye ikintu runaka, ukavuga uti hari umukurambere w’umusirikare kuri iki kintu yabigenje atya, njye nakora gutya mbyifashishije. Ibyo rero bigena uko abantu bitwara, bikanafasha gushyira abaturage ku murongo, ushingiye ku ngero nziza”.
Akomeza avuga ko ari ngombwa ko icyabaye hano mu Rwanda mu 1994 kidakwiye kongera kubaho, ariko abantu bakaba bazi neza uko byagenze, uko abantu bagiye batotezwa, bikagera kuri Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|