I Rusizi hakenewe inyandiko zigaragaza umwihariko w’amateka ya Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rusizi bibaza impamvu imyaka 25 yose ishize Jenoside ihagaritswe ariko kugeza ubu bakaba batabona inyandiko z’amateka agaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere.

Kwibuka Jenoside kuri iyi nshuro ya 25,abayirokotse bongeye gusubiza amaso inyuma bibuka uburyo Jenoside muri aka karere yakoranywe ubunyamaswa kugeza n’aho abicanyi baryaga ibice bimwe by’imibiri y’Abatutsi birimo imitima n’inyama z’imibiri y’Abatutsi babaga bishwe.
Ndagijimana Laurent, Perezida wa Ibuka muri aka karere, yagize ati “Jenoside yagize ubukana bwihariye muri aka karere. Iyo twibutse ko hano mu Gatandara abantu bokeje inyama z’abantu bakazirya nibaza aho ubumuntu bwari buri. Iyo ugarutse kuri perefe Bagambiki mu Kadasomwa ahagarika abari bahungiye muri Sitade akajya kubashakira interahamwe zikabica,… hari ibyo umuntu atashyikira.”
Kubera imipaka ihuza aka karere n’ibihugu bya Congo n’u Burundi, Abatutsi bagerageje guhungira muri ibyo bihugu abicanyi na ho babakurikiranagayo. Uyu na we ni umwihariko wagarutsweho na Kayumba Sébastien, umwe mu barokokeye muri aka karere avuye muri Sitade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka.

Yagize ati “Abagerageje guhungira hano hakurya muri iki gihugu cy’abaturanyi cya Congo Interahamwe zabasanzeyo zirabica, hari abantu bo mu Gishoma barimo uwitwa Claude Kazige, babasanze i Nyangezi barabica. Na Nyabitimbo hari umudamu washoboye guhungana n’abana be bageze i Burundi bajya kubagarura babicira mu Rwanda.”
Yaba ari uyu Sébastien n’abandi bigaragara ko bagana mu zabukuru basaba ko amateka ya Jenoside muri Rusizi yakwandikwa hakiri kare bagihari ngo ejo atazabura uyavuga.
Akomeza agira ati “Twafatanya ayo mateka ajyanye na Jenoside yakorewe hano akandikwa, ndasaba buri wese ko aho bishoboka yafata amajwi n’amashusho bikabikwa ahantu hihariye kugira ngo aya mateka atazibagirana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko bigenze neza, iminsi 100 yo kwibuka yarangira amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye ahagaragara.
Ati “Murabizi ko kugeza ubu hari imiryango yazimye ku buryo udashobora kumenya aho imibiri yabo yajugunywe kandi hirya no hino iri kugenda igaragara, nyamara ababigizemo uruhare batabitangiye amakuru. Turifuza ko muri iyi minsi ijana hagaragara impinduka amakuru ataramenyekanye akamenyekana.”
Uwari perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, ni we ufatwa nk’imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi 25 baguye muri aka karere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|