I Paris hashyizweho urwibuto rw’uwishwe muri Jenoside mu Bisesero

Ibuka – France ihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Bufaransa, yashimye ubuyobozi bwa Paris kubera icyemezo bwafashe cyo kwitirira ahantu hazwi nka ’18ème Arrondissement’ uwazize Jenoside wo mu Bisesero witwaga Birara Aminadabu , akaba afatwa nk’intwari kuko yari ari mu bagerageje guhangana n’ibitero by’abari baje kubica ku musozi wa Bisesero.

Agace k'uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Paris, ngo bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kuzirikana Birara wateguye uburyo bwo guhangana n’abicanyi muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Birara yari yararokotse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye mu 1959, 1962, 1963 no mu 1973, bivugwa ko yagerageje guhangana n’Interahamwe mu Bisesero .

Mu gihe gisaga ukwezi kumwe, Birara afatanyije na bagenzi be bakeya, yakoresheje ubunararibonye yari afite mu kurwana, bagerageje guhangana n’abacanyi bari baratojwe, bafite intwaro zihagije, kandi banashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.

Abo Batutsi bo mu Bisesero bakomeje kwirwanaho kugeza ubwo Kayishema Clement wari Perefe icyo gihe yazanye n’abantu be, bakica Abatutsi benshi kuri uwo musozi wa Bisesero, harimo na Birara wishwe na gerenade ku itariki 25 Kamena 1994, afite imyaka 68.

Agace k'uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mu Bisesero, Abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) barishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994. Ibuka yo mu Bufaransa ivuga ko Abatutsi batagera ku 1000 ari bo barokotse ubwo bwicanyi.

Gusa, Abasirikare b’Abafaransa bari mu Bisesero icyo gihe “mu butumwa bwo kurinda amahoro” bakunze gushinjwa ko batereranye Abatutsi bari mu Bisesero, bakabasiga mu maboko y’abicanyi.

Ibuka-France yagize iti “Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, na none Paris yafashe ahantu muri uwo Mujyi, ihashyira ikimenyetso cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Ibuka-France ivuga ko ishimira ubuyobozi bwa ‘18ème Arrondissement’ i Paris kubera ibyo bikorwa byo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Ibuka-France ku itariki 19 Ugushyingo 2021, yagize ati “Kuri uyu munsi, mu makomine (municipalités) agera ku icyenda hari ikimenyetso (monument) cyashyizweho mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Muri iyo nyandiko bakomeza bagira bati “Umujyi w’Umurwa mukuru, ubaye uwa mbere mu kwitirira ahantu cyangwa umuhanda, uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda,” Ibuka-France ikaba ihamagarira n’indi Mijyi kurebera kuri urwo rugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka