I Huye hagiye kubera siporo mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside
Kuva tariki ya 02 kugeza kuya 06 Mata 2019, mu Karere ka Huye hazabera imikino y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA ZONE V YOUTH GAMES 2019” izanatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.
Ni imikino yateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifatanyije na Komite Olempike n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’urubyiruko mu bihugu bihuriye mu Karere ka 5.
Aya marushanwa mu mikino itandukanye azahuza u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’epfo, Egypt, Eritrea, Ethiopia na Somalia. Hazakinwa imikino yo gusiganwa ku magare no gusiganwa n’amaguru, guterana imigeri n’amakofi (Taekwondo), umupira w’amaguru ndetse na Volley ball yo ku mucanga (beach volleyball).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Robert Mwesigwa avuga ko ikigenderewe cyane ari ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizatangwa nyuma y’iyo mikino (bikazabera muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye).
Ati "N’ubwo hazabaho ibihembo, ikigenderewe cyane ni ukugira ngo dusangize amateka yacu abatuye muri ibi bihugu duturanye, bamenye ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi atari byo”.
Mu nama Minisiteri y’Urubyiruko yagiranye n’abaruhagarariye kuri uyu wa mbere, yabatangarije ibikorwa urubyiruko rusabwa kwitabira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bikorwa birimo umuganda wo gusukura inzibutso no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, kwitabira urugendo rwo kwibuka no gusura imidugudu y’abakomerekeye ku rugamba.
Hateganyijwe kandi ibiganiro kuri Jenoside bizabera i Kabuga tariki ya 03 Mata 2019 bigahabwa urubyiruko, rukazanitabira inama mpuzamahanga izabera mu "Intare Conference Arena” i Rusororo tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2019, ikazaba yiga kuri Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Banasabwa kandi kuzahurira mu busitani bwo kwibuka ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza ya Kicukiro ku itariki ya 08 Mata 2019, ubwo buzaba bufungurwa ku mugaragaro.
Abahagarariye urubyiruko muri buri karere bizeza inzego zibahagarariye ko urubyiruko rugomba kwitabira ibi bikorwa hamwe n’ibiganiro kurusha uko byari bisanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|