Huye: Umurenge wa Ngoma uzashyingura imibiri 6000 y’abazize Jenoside

Nubwo icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 kizasozwa tariki 13 Mata, urebye mu Karere ka Huye ni bwo hazaba hatangiye imirimo yo kwibuka nyir’izina kuko ari bwo hazatangira igikorwa cyo kwibuka mu mirenge igize aka Karere.

By’umwihariko, umurenge wa Ngoma uzashyingura imibiri y’abazize Jenoside igera ku 6000.

Iyo mibiri ni iyari isanzwe ishyinguye mu rwibutso rw’uyu murenge ariko mu buryo butari bwiza kuko hari n’aho umuntu yari kunyura ntamenye ko munsi hari imibiri bitewe n’uko bashyinguwe kera urwibutso rutaratunganywa neza.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda aka karere kihaye ku bijyanye no kwibuka, icyumweru cyahariwe kwibuka mu gihugu kizarangwa ahanini n’ibiganiro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka