Huye-Nyakagezi: Hari abarokotse Jenoside bifuza gusanirwa inzu kuko zenda kubagwaho
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, i Nyakagezi mu Murenge wa Huye hari abayirokotse bafite umubababaro wo kuba barabuze ababo n’uwo kuba bagiye kuzagwirwa n’inzu batuyemo.

Abo ni abatuye mu Mudugudu wa Shuni, mu nzu bubakiwe mu 1995 na 1996. Ni inzu zidakomeye zubatswe nta fondasiyo, ubu zinariho amabati yamaze gusaza ku buryo zisigaye ziva.
François Ndatabaye, ni umwe mu batuye muri uwo mudugudu. Inzu ye imaze hafi icyumweru iguye uruhande rumwe, nyamara aracyayituyemo, ubu arimo kuba mu byumba bibiri biyigize.
Iyo nzu ayibanamo n’abana be babiri, kuko umugore we yapfuye, ariko n’abo bana bari kumwe umwe akaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Ku kibazo cyo kumenya niba adafite ubwoba bw’uko n’ahasigaye hazabagwira asubiza agira ati “Ubwoba nta kuntu ntabugira. Iyo ngira ubushobozi nari kureba aho nkodesha, ariko ntabwo kuko nta kazi mfite, ibihumbi 15 by’amafaranga y’ubukode nsabwa sinayabona”.
Beata Nyirimbabazi hamwe n’umugabo we n’abana babo na bo, batuye mu nzu yiyashije, ku buryo bigaragara ko iri hafi kugwa.
Avuga ko abayobozi baherutse kubasura bakabasaba kuyivamo, ariko ngo byarabananiye kuko babuze amafaranga y’ubukode. Amafaranga bakura mu guca inshuro ngo ntibayakuramo ibihumbi 15 babaca ku bukode bw’inzu bari babonye.
Agira ati “Twahisemo kuba tuyirimo mu gihe dutegereje ko nibaza kudusanira tuzafata amabati yari ayiriho, tukubaka ikibandahori tuzaba turimo mu gihe iyacu itaruzura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Prosper Rwamucyo, avuga ko muri rusange abarokotse Jenoside bubakiwe ikirangira bakeneye gusanirwa inzu ari benshi mu Murenge ayobora.
Hari n’imiryango 20 yri ituye mu nzu zishaje kurusha izindi ubu yamaze gutuzwa mu nshyashya zubatswe muri uyu mudugudu.
Ati “N’abasigaye Akarere kari gushakisha uko na bo bubakirwa, ariko na none ab’abagabo basabwa kwirwanaho bakisanira, harimo na François Ndatabaye.”

Icyakora, Joséphine Nibakure na we utuye muri uyu mudugudu, we avuga ko hari n’abasabwa kwirwanaho bakisanira kuko ngo bafite imbaraga, nyamara batabishoboye kubera ubuzima banyuzemo.
Agira ati “Hari abafatwa nk’abagabo bakwirwanaho bari abana bato nyuma ya Jenoside, barera imfubyi nyinshi, none ubu bafite abana babo bagomba kwitaho ndetse na za mfubyi bareze, nta n’imbaraga bakibifitiye. Abandi na bo ni abapfakazi badafite abo kuzibasubiriramo”.
Théogène Kabandana uhagarariye Ibuka mu Kagari ka Nyakagezi umudugudu wa Shuni uherereyemo, avuga ko kugeza ubu mu Mudugudu wa Shuni hari inzu 41 zikeneye isakaro rishyashya, na 24 zikeneye gusanwa, hatabariyemo iriya imwe yamaze gusenyuka.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|