Huye: Ishyirahamwe “Duhozanye” ryatangije ibikorwa byaryo rigabira inka abapfakazi ba Jenoside
Ishyirahamwe Duhozanye rihuza ababyeyi bapfakajwe na Jenoside, risanzwe rikorera mu Karere ka Gisagara, bagabiye abapfakazi wa Jenoside bo mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi bibumbiye muri koperative Abihanganye, kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2015.
Muri iki gikorwa bakoze ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside (FARG), batanze inka zirindwi. Zikazabafasha mu kubyaza umusaruro bike bafite, nk’uko byatangajwe na Daphrose Mukarutamu uyobora Duhozanye.

Yavuze ko icyo bazaniye atari amafaranga, ahubwo ari uburyo bwo kubyaza umusaruro bike bafite nk’uko nabo ubwabo bagiye babigenza bibumbira mu matsinda nk’abantu baziranye. Yavuze ko Duhozanye nk’ishyirahanwe bahuriyemo izajya ibahugura nabo hagati yabo bajye inama ku mikorere yabafasha kwiteza imbere.
yagize ati "Mu matsinda 60 y’abapfakazi ba Jenoside ari muri Gisagara, hari icyenda yamaze gutera imbere mu buryo bugaragara, ku buryo bamaze kugera kuri miriyoni ebyiri bifashisha mu kugurizanya, hanyuma bakikorera udushinga duto duto tubazamura.”

Batangiriye mu Murenge wa Mbazi, ubutaha bazakomereza mu wa Ruhashya, ibikorwa byabo bizakomeze no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Huye no mu ka Nyaruguru.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegtsi bw’igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, yashimiye uyu muryango wafashije abapfakazi kwiyubaka, ubu ukaba ugeze ku rwego rwo gutera inkunga abandi, aho kuyiterwa.
Ati "Buri wese atekereze ku kwiteza imbere kurushaho, twibohore ku bukene kugira ngo twinjire mu iterambere twese.”

Abahawe inka na bo batangiye kubona amajyambere imbere yabo. Umwe muri bo yagize ati "Iyi nka nzayitaho uko nshoboye, kandi rwose mu minsi uri imbere sinzaba nkibarirwa mu bakene: nzabona ifumbire mbashe kweza, nzanywa amata asigaye nyagurishe nikure mu bukene."
Uyu mubyeyi anafite icyizere ko gukorana na Duhozanye ubwabyo bizamufasha nk’uko byagiriye akamaro Abanyesave, ni uko iterambere yizeye rikamugeraho.

Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwarakoze kwishira hamwe ngo muhuze imbaraga kandi ishimwe rikomeye ryakozwe naba babagabiye, izi nka muzazizamukireho mwiteze imbere