Huye: Imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yaturiwe igitambo cya misa

Mu gihe hategurwa kwibuka imiryango yishwe ntihagire usigara (imiryango yazimye) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bizabera mu Karere ka Huye tariki ya 1 Kamena 2024, iyo miryango yaturiwe igitambo cya misa tariki 24 Gicurasi 2024.

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyoseze Gatolika wa Butare, avuga ko batazimye, bariho kandi badusaba kutamera nka wa wundi wagize nabi
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyoseze Gatolika wa Butare, avuga ko batazimye, bariho kandi badusaba kutamera nka wa wundi wagize nabi

Muri icyo gitambo, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, ari na we wakiyoboye, yibukije ko abishwe n’ubwo batakibonwa n’amaso y’abantu, roho zabo zikiriho.

Mu nyigisho yatanze hari aho yagize ati “Icyo ababyeyi bacu badusaba, ni ukudasa na wa wundi wishe. Icyo abangaba b’imiryango yazimye batubwira ni uko batazimye, bariho, kandi bakadusaba kutamera nka wa wundi wagize nabi.”

Yanibukije ko Imana yaremye Muntu mu ishusho yayo, ko imusaba gukunda mugenzi we, kandi ko uko yitwara aba azabibazwa. Yagize ati “Ariko ikindi kintu dukwiye kuzirikana ni uko Imana itubaza uko twakoresheje ubuzima bwacu.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi na Perezida wa Ibuka muri Huye, Theodate Siboyintore
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi na Perezida wa Ibuka muri Huye, Theodate Siboyintore

Jean Pierre Nkuranga, umuyobozi w’umuryango GAERG ari na wo wateguye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, yunze mu rya Musenyeri Rukamba, avuga ko Abatutsi bibukwa urupfu rwabatwaye umubiri gusa ariko rutabatwaye ubugingo.

Yunzemo ati “Abacu rero uyu munsi twabaturiye igitambo kugira ngo tubibuke, kugira ngo tubasabire, ndetse dusabe Imana kugira ngo natwe dufite ibikomere, agahinda, intimba, tubashe kubaho nyuma y’ingaruka za Jenoside.”

Yanavuze ko iki gitambo cya Misa kizakurikirwa no kwibuka nyirizina bizatangira ku itariki ya 1 Kamena 2024 guhera saa kumi z’umugoroba, bikazarangira mu rukerera rwo ku itariki 2 Kamena 2024.

Urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye rwitabiriye igitambo cya misa cyaturiwe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye rwitabiriye igitambo cya misa cyaturiwe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Icyo gikorwa kizabimburirwa n’urugendo rwo kwibuka ruzahera ku Mukoni kugera kuri Sitade ya Huye. Mu nzira hazagenda hasobanurwa amateka ya Jenoside muri kariya gace kazanyurwamo, hanyuma kuri Sitade Huye hazatangirwe ibiganiro by’abantu batandukanye harimo ababyeyi, abanyepolitike n’ingabo zahagaritse Jenoside, nk’uko byavuzwe na Nkuranga.

Yakomeje agira ati “Cyane cyane kugira ngo twige kandi tuzirikane ko iki kibi (Jenoside) ari kibi koko, ko kidakwiye kuzagaruka mu gihugu cyacu ndetse dutahane n’ingamba zo kugira ngo kitazagaruka.”

N'intwaza zitabiriye igitambo cya misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
N’intwaza zitabiriye igitambo cya misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi,nanjye ndimo,bibaza kuli Misa.Nibyo koko Yezu yasabye abakristu nyakuli kwibuka urupfu rwe.Ariko bakabikora rimwe gusa mu mwaka.Ntabwo yabasabye gusoma Misa buli kanya.Ikindi kandi,kuba umukristu nyawe ntibisobanura kujya mu Misa.Hali byinshi Imana idusaba.Icya mbere,bisaba gushaka umuntu mwigana bible.Iyo ubikoze,bible iraguhindura,ukamenya ibintu byinshi Imana idusaba utari uzi.Urugero,umenya ko Yezu yasabye buli mukristu nyakuli kujya mu nzira ukabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Ukamenya ko Imana ishobora byose kandi idapfa,atali ubutatu,ahubwo ari imwe gusa,Se wa Yezu witwa Yehova.N’ibindi byinshi cyane.Abumvira iyo nama,nibo bazaba muli paradizo.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 26-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka