Huye: Imanza z’imitungo zirenga 3000 ntizirishyurwa i Kinazi

Nubwo mu Karere ka Huye bageze ku rugero rwa 85% hishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kinazi ho baracyari kure kuko ngo hamaze kwishyurwa iziri ku rugero rwa 62.4% gusa.

Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, avuga ko ku manza 10240 zaciwe, 6398, ni ukuvuga 62,4 %, ari zo zamaze kurangizwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, asaba abangije imitungo muri Jenoside bakaba barananiwe kwishyura kwegera abo bangirije bakumvikana uko bizagenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, asaba abangije imitungo muri Jenoside bakaba barananiwe kwishyura kwegera abo bangirije bakumvikana uko bizagenda.

Mu manza 3842 zitararangizwa, 373 ngo ni zo zujuje ibisabwa naho izisigaye 3471 zo ngo amarangizarubanza yazo adatunganye.

Muri ayo marangizarubanza adatunganye, harimo adafite kashe mpuruza, hakaba ayanditswe mu makaye ariko ariho kashe ya Gacaca, kuko ngo hari igihe mu gihe cy’imanza amafishi yashize, hanyuma ababurana bagasabwa kwizanira amakaye. Ngo hari n’abadafite amarangizarubanza.

Abo bose badafite ibyangombwa byuzuye bibahesha uburenganzira bwo kwishyurwa imitungo yabo, Jean Luc Frederic Dukundane, Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Huye, avuga ko ngo bagomba kujya ku nkiko z’ibanze z’agace baherereyemo, zikabakorera amarangizarubanza ameze neza.

Igihe aya marangizarubanza azaba yamaze gutunganywa, abagomba kwishyura bazasabwa kwihutira kubikora naho ubundi ngo abo bizaba bigaragara ko babifitiye ubushobozi ariko ntibabikore, ngo “haziyambazwa imbaraga za Leta”, ni ukuvuga ko imitungo yabo izatezwa cyamunara.

Naho ab’abakene cyane, ngo biteganyijwe ko bazajyanwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG).

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, we avuga ko icyaruta ari uko bakwegera abo barimo imitungo bakumvikana ku bwishyu, batarinze kujya gukora iyo mirimo.

Agira ati “Nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino, no kuriha umuntu ku buryo bw’imibyizi birashoboka, kandi abo bavuga ko bakennye bafite amaboko. Hari n’abacitse ku icumu biteguye guha imbabazi ababangirije imitungo igihe babegereye bakabagaragariza umutima wicuza.”

Ngo ku bantu bagiye bishyura ku buryo bw’imibyizi, hari ubwo umuntu yabaga arimo amafaranga menshi, hanyuma yamara gutanga imibyizi itanahwanye n’amafaranga arimo, uwo yagaragarije umutima wo gushaka kwishyura akamuha imbabazi.

Aha rero ni ho uyu muyobozi ahera ashishikariza abangije imitungo kwegera abo bayangirije, kuko ngo ikigenderewe kurusha ari ubumwe n’ubwiyunge.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka