Huye : Hari abayobewe uwo bazishyuza imitungo yabo yangijwe muri Jenoside

Mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, hari abarokotse Jenoside bangirijwe imitungo mu gihe cya jJnoside ariko bakaba barayobewe uwo bazayishyuza.

Mu bayobewe abo bazishyuza, harimo abangirijwe imitungo n’Abarundi ubu bitahiye iwabo nyuma yo kugurisha ibyo bari batungiye mu Rwanda.

Eugene Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w'Akarere ka Huye asaba abafite ibibazo byo kutamenya uwo bazishyuza imitungo yabo yangijwe muri Jenoside gukusanya amakuru bakayashyikiriza ubuyobozi bukabibafashamo.
Eugene Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye asaba abafite ibibazo byo kutamenya uwo bazishyuza imitungo yabo yangijwe muri Jenoside gukusanya amakuru bakayashyikiriza ubuyobozi bukabibafashamo.

Gustave Bimenyimana, umwe mu bafite iki kibazo agira ati « Hari Umurundi wari utuye ino ahangaha. Yangije imitungo myinshi muri Jenoside. Ko yitahiye iwabo, twe tuzishyurwa na nde ? »

Cyprien Bizumuremyi na we ati «Hari umuturanyi watwangirije imitungo, none yarahunze ntiyagaruka, kandi ibye ubu birimo bene wabo. Twe tuzishyurwa gute ? »

Kimwe n’aba Emmanuel Bimenyimana avuga ko hari umuntu wabaririye inka, none ibyo yari afite ngo yarabigurishije byose none yibaza uko bazabona ubwishyu.

Naho Winifrida Mukaremera we avuga ko imitungo yabo yasahuwe n’ingabo zari iza Leta zabaga muri ISAR, na we akibaza uko bazabigenza.

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko ikibazo cy’Abarundi basize bakoze ibikorwa bibi mu Rwanda hanyuma bakitahira iwabo ubu kirimo gutekerezwaho.

Icyo asaba abafite bene ibyo bibazo, ni ukubyegeranya byose, bakagaragaza n’amazina y’ababikoze, hanyuma ku bwumvikane bw’u Rwanda n’u Burundi bakazakurikiranwa.

Avuga ko n’iby’abasirikare bari ingabo za Leta mu gihe cya Jenoside basahuye abaturage byakagombye kuzakemurwa gutyo : hegeranywa amakuru ku babikoze, kandi ngo hamenyekanye amazina yabo byarushaho kuba byiza.

Naho, ku bahunze bangije imitungo y’abandi, nyamara bo bakaba bafite imitungo mu Rwanda, ngo « ntibisaba ko umuntu ahaba kugira ngo urubanza rwe rurangizwe.»

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka