Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe

Abakurikiranira hafi iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, bifuza ko hamenyekana irengero ry’Abatutsi bahigaga bahiciwe, kugira ngo ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Iki cyifuzo bongeye kukigaragaza ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, ubwo muri iri shuri bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uhagarariye AERG muri PIASS, Nyilimbibi Gilbert yagize ati “Mutwereke aho baguye. Niba ari aho bararaga tubimenye, niba ari na hano turi tubimenye. Hano haba harimo abanyeshuri b’abanyamahanga, ku buryo iyo natwe Abanyarwanda turimo tubazanya amakuru, usanga bavuga ko bigayitse.”

Yunganiwe na Claudine Murekatete, umwe mu bagize Komite nyobozi ya IBUKA mu Karere ka Huye, na we wagize ati “Nk’uko tubizi, abantu bicwaga abandi bahari. Ntabwo bivuze ko ahangaha habuze umuntu n’umwe wahagarara ku makuru y’uburyo abo bantu bishwe n’aho bajugunywe, kugira ngo bahakurwe, bashyingurwe mu cyubahiro, n’imiryango yabo iruhuke ku mitima.”

Bifuje ko hamenyekana irengero ry'Abatutsi biciwe muri PIASS
Bifuje ko hamenyekana irengero ry’Abatutsi biciwe muri PIASS

Yanavuze ko kuba harabuze utanga amakuru ari ibyo kugawa, afatiye ku kuba muri PIASS harigaga abantu batozwa kuba abakozi b’Imana, maze yungamo ati “Byari bikwiye ko niba koko tuzi kandi twubaha Imana dukorera, aha haba umwihariko wo kugira ngo hakorwe ikintu cy’ubumuntu, wenda turenge Jenoside yabaye ariko noneho tugire umukoro wo kuvuga ngo hariya hari abantu, bakurwemo, bashyingurwe mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’ishuri PIASS, Dr Penine Uwimbabazi, avuga ko kugeza ubu Abatutsi bazize Jenoside bazwi muri iri shuri rikuru ry’Abaporotesitanti ari batandatu, harimo abanyeshuri batanu n’uwari umuyobozi muri ryo. Icyo gihe ryitwaga ishuri rya tewolijiya, ryabaye PIASS nyuma ya Jenoside, rimaze kongerwamo andi mashami.

Agira ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe, tubasha kumenya ko hari abanyeshuri batatu muri bo baguye hano mu kigo, ariko mu by’ukuri ntiturabasha kumenya aho babashyize. Ubushakashatsi buracyakomeje, ariko turizera ko tuzageza igihe tubabona, na bo tukabashyingura mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we yifuje ko ubushakashatsi ku kumenya amateka ya Jenoside muri PIASS bwakomeza, n’abanyeshuri bakaba babigiramo uruhare.

Yanasabye abanyeshuri guharanira kumenya amateka y’u Rwanda muri rusange, aho batazi bakaba basobanuza, kugira ngo bamenye aho u Rwanda rwavuye bityo babashe no kumenya aheza rurimo kugana, kandi na bo bagire uruhare mu kurwubaka.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazakurikirane bahereye ku bahigaga muri icyo gihe kandi bamwe bazwi aho batuye.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka