Huye: Abatutsi biciwe muri ESO bashyizwe he?
Ubuyobozi bwa IPRC-Huye buvuga ko n’ubwo bivugwa muri iri shuri ryahoze ari iry’aba sous-officiers (ESO) hiciwe abatutsi benshi, nta mubiri barahabona.

Ibi byagarutsweho ubwo abanyeshuri n’abarezi bo muri iri shuri bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 24 Gicurasi 2018.
Jean Damascène Ndahimana, umukozi wa komisiyo yo kurwanya jenoside mu Turere twa Huye na Gisagara, yagize ati “Mu buhamya bugenda butangirwa hirya no hino mu mujyi wa Huye, bivugwa ko abatutsi bagiye bakurwa kuri perefegitura n’ahandi, bakajya kwicirwa muri ESO.”
Abatanga ubuhamya ngo bavuga ko bishoboka ko haba hari ibyobo bashyizwemo bamaze kwicwa kuko babonaga abantu bajyanwayo, ariko ntibabone babasohora.

Ndahimana yanavuze ko nk’ikigo cyaguyemo abantu mu gihe cya jenoside, muri IPRC hakwiye ikimenyetso cyibutsa amateka ya jenoside, nk’uko komisiyo yo kurwanya Jenoside ibisaba ibigo byose, hagamijwe ko amateka atazasibangana.
Dr. Barnabe Twabagira, umuyobozi wa IPRC South, avuga ko na bo babyumvise, ariko ko mu myaka itandatu bamaze bahakorera, bashakishije bakaba nta mubiri barahabona.
Ati “Twazengurutse ahantu hose, hamwe na hamwe haranahingwa, ariko nta ho turabona icyobo cyaba kirimo imibiri ngo tuyikuremo tuyishyingure mu cyubahiro.”
Ahamagarira uwo ari we wese waba ufite amakuru ku bwicanyi bwahabereye kuyatanga, kuko ari yo ashobora gutuma bamenya ukuri ku bahiciwe n’aho imibiri yabo iherereye.

Naho ku bijyanye n’ikimenyetso cya Jenoside cyazashyirwa muri iri shuri, Dr. Twabagira avuga ko bazabanza kubigishaho inama.
Ati “Mu by’ukuri si ikimenyetso cyaba kigaragaza Jenoside kuko hano nta muntu tuzi waba yarahaguye ngo twubake imeze nk’izo tubona ahandi ziba zanditseho amazina.”
Ohereza igitekerezo
|