Huye: Abarokotse Jenoside batishoboye bakomoka i Nyaruguru barashishikarizwa gutaha

Abacitse ku icumu batishoboye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru batuye mu mugi wa Butare, bahora bashishikarizwa gutaha iwabo kugira ngo babe ari ho bafashirizwa. Ariko hari abatarabyemera kuko kugeza uyu munsi hakiri imiryango igera kuri 87 itarasubira ku ivuko.

Mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, hamwe n’ubw’akarere bakomokamo ndetse n’ubuyobozi bwa FARG kuwa gatandatu tariki 5/4/2014, hari abiyemeje gutaha kugira ngo bazafashirizwe iwabo, ariko hari n’abacyumva batiteguye gutaha.

Abafashe icyemezo cyo gutaha, byaturutse ku bisobanuro bahawe by’uko impamvu babasaba gutaha iwabo ari ukubera ko baba mu mugi nta kazi bahafite, bamwe bakaba batunzwe no guhinga imirima bakodesha kandi bafite amasambu manini basize iwabo, bahinga bakabasha kwiteza imbere.

Basobanuriwe kandi ko nibasubira iwabo bazubakirwa inzu mu midugudu iri hafi y’aho bari batuye, bakazahabwa n’inka ndetse n’uburyo bwo kubafasha gutangira ubuzima aho bazaba batujwe.

Icyo gihe n’abagomba inkunga y’ingoboka bazayihabwa, dore ko yari yarahagaritswe mu mwaka wa 2010, hamaze gusohoka amabwiriza avuga ko abacitse ku icumu batishoboye bazajya bafashirizwa aho bakomoka.

Abacitse ku icumu batishoboye b'i Nyaruguru mu nama n'ubuyobozi bw'akarere ka Huye, ubw'akarere ka Nyaruguru n'ubwa FARG.
Abacitse ku icumu batishoboye b’i Nyaruguru mu nama n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, ubw’akarere ka Nyaruguru n’ubwa FARG.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Angelique Nirereraho, yabasobanuriye ko badakwiye gutinya guturana n’ababahemukiye, kuko Nyaruguru ya kera atari yo y’ubu. Ikindi, ngo umuriro n’amazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo bakurikiranye mu mugi n’iwabo byarahageze.

Impamvu zo kudashaka gutaha

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abacitse ku icumu bakomoka mu Karere ka Nyaruguru bari babashije guhunga ntibyabashobokeye guhita basubira iwabo kuko hari muri zone turquoise.

Ibi byatumye abenshi batura mu mujyi wa Butare, maze aho impunzi zari zarahungiye muri iyi zone zitahiye bose ntibahita basubira iwabo kubera ko bari baramaze gutangirira ubundi buzima muri uyu mugi.

Bivugwa ko bamwe muri aba bashishikarizwa kujya gutura iwabo bigeze kujyanwa yo ndetse hari n’abahafite amazu bubakiwe ariko bigarukira i Huye ukubera ko bumva imitima yabo itarakira guturana n’ababahemukiye.

Théophile Ruberangeyo, umuyobozi mukuru w'ikigega gifasha abacitse ku icumu, FARG.
Théophile Ruberangeyo, umuyobozi mukuru w’ikigega gifasha abacitse ku icumu, FARG.

Hari n’abavuga ko aho bari batuye habibutsa akababaro banyuzemo bikabatera guhungabana, abandi bakavuga ko nta masambu bafite muri Nyaruguru ngo babe bajya yo kuyahinga. Hari n’abafite amazu batuyemo i Huye.

Aba bose bifuza gufashirizwa aho baba, abakiba mu mazu bakodesha bakubakirwa mu mugi.

Abatazemera gutaha bizagenda gute?

Théophile Ruberangeyo, umuyobozi mukuru w’ikigega gifasha abacitse ku icumu (FARG) ati : “dufite abajyanama mu by’ihungabana. Abumva batiteguye gutaha bazaganirizwa kugeza igihe babyemereye. Na none ariko, utabishaka kandi agaragara ko ahungabanye cyane, icyo gihe nta kundi tuzamutuza ahashoboka.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka