Huye: Abarokotse Jenoside 72 bubakiwe inzu nshya

Nyuma y’uko abasizwe iheruheru na Jenoside bari bubakiwe inzu, ariko nyuma y’imyaka irenga 20 zikaba zarashaje, zimwe zaranaguye, mu Karere ka Huye batangiye kububakira inzu nshya.

Depite Musa Fazil (wambaye umupira utukura) hamwe na Ange Sebutege, umuyobozi w'Akarere ka Huye, bafunguye ku mugaragaro inzu 16 zubatse muri Gatobotobo
Depite Musa Fazil (wambaye umupira utukura) hamwe na Ange Sebutege, umuyobozi w’Akarere ka Huye, bafunguye ku mugaragaro inzu 16 zubatse muri Gatobotobo

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, hubatswe inzu 72 zagiye zubakishwa ibikoresho birambye, kandi zikubakwa ku buryo inzu enye ziba zifatanye (four in one).

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2019, abadepite 20 bifatanyijemo n’Akarere ka Huye mu guhanga umuhanda w’ibirometero bibiri mu mudugudu ntangarugero wa Taba mu Murenge wa Mbazi, ahatashywe inzu 16 zubakiwe abarokotse Jenoside b’ahitwa Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi.

Izi nzu bazibahanye n’ibikoresho by’ibanze birimo ibitanda n’imifariso ndetse n’intebe zo mu ruganiriro. Nubwo zayobowemo amashanyarazi asanzwe, zashyizwemo n’amashanyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, nyuma yo gushyikiriza izi nzu ba nyirazo yagize ati “Izi nzu ni izanyu, muzazifate neza.”

Yakomeje agira ati “Iyo umuntu akubakiye inzu, ukayibungabunga, ntabwo igera aho igwa. Na ziriya nzu n’ubwo zikomeye ari na nziza, zidafashwe neza na bwo wazasanga twongera kubaka.”

Abubakiwe bundi bushya na bo bavuga ko izi nzu bazazibungabunga kuko bazirikana ukuntu izo babagamo zari zimeze.

Immaculata Bankundiye w’imyaka 54 y’amavuko ati “Inzu nari ndimo yari yubakishije rukarakara. Yagwaga buri munsi, akagari kakayisana ikongera ikagwa. Amabati na yo yari yaratobaguritse.”

Josephine Mukamparirwa w’imyaka 69 na we ati “Inzu twabagamo yendaga kuzatugwaho. Yari ishaje ariko twayigiriraga isuku, tukayifagira. Iyi nshumbushijwe na yo nzayigirira isuku, akavuyeho ngasubizeho.”

Izi nzu bazihawe zirimo n'ibikoresho by'ibanze harimo ibitanda n'imifariso
Izi nzu bazihawe zirimo n’ibikoresho by’ibanze harimo ibitanda n’imifariso

Mukamparirwa kandi avuga ibyishimo atewe n’iyi nzu nshya nziza agira ati “Mu mutima wanjye ndanezerewe kuko ndamutse nitabye n’Imana bankura ahantu heza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 bateganya kuzubakira indi miryango 40.

N’ubwo atavuga umubare w’abarokotse Jenoside bakennye bubakiwe mu 1995 bagikeneye gusanirwa cyangwa kubakirwa inzu nshya, baracyari benshi kuko muri Gicurasi 2018 mu Karere ka Huye hari harabaruwe imiryango 1116.

Inzu 72 zashumbushijwe abarokotse Jenoside b'i Huye enye zigiye zifatanye
Inzu 72 zashumbushijwe abarokotse Jenoside b’i Huye enye zigiye zifatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane, nahandi, hose, bikorwe kuko abubakiwe hafi yazose zarashaje

gakuba yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka