Hon. Bamporiki asaba abakomoka ku babyeyi baregwa Jenoside gutsinda ipfunwe kugira ngo babeho neza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki wanditse igitabo Mitingi Jenosideri, aravuga ko ipfunwe ry’ababyawe n’abajenosideri ngo rituma badashaka kugaragaza amazina y’ababyeyi babo.

Hon. Bamporiki Edouard
Hon. Bamporiki Edouard

Bamporiki avuga ko ibi ngo bishobora guteza u Rwanda rw’ejo hazaza kugira abaturage badafite inkomoko, bagereranywa n’abatoraguwe n’Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi ari mu batanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitangazamakuru binyuranye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020, aho asaba abakomoka ku babyeyi baregwa Jenoside gutsinda ipfunwe kugira ngo babeho neza.

Bamporiki yagize ati “Abanyarwanda ntabwo bashoboraga guhamagara umwana batavuze se kugira ngo bamenye ko uwo azabyara na we azaba afite izina ridafite ikibazo.”

“Iyo urebye amazina y’abantu b’intwari babayeho, wumva bavuga ngo ‘Bisangwa ariko bakavuga Bisangwa bya Rugombituri, ariko twebwe dufite abana…. aho akubwira izina rye, yagera ku rya se akamera nk’aho atamuzi.”

Ati “Ibyo ni ibikomere nabasanganye (abo twaganiriye mu gihe nandikaga igitabo), ariko bake twaganiriye ni babiri gusa bemeye kumpa ubuhamya nkabwandika, bavugaga bati ‘tugomba kubaho tukavuga ukuri kw’amateka yacu.”

Bamporiki yongeyeho ati “Umubare munini jye nari ntegereje kumva nk’ubuhamya burenga 100, ntabwo bemeye kujya muri iki gitabo kuko bavugaga ko badashaka kujya mu gitabo cy’abantu babi(abajenosideri), kuko bavuga bati ‘twe turi abantu beza bo ku ngoma nziza’.”

Bamporiki ati “Ibi bitwereka ko tugifite urugendo kuko tutemera akarango kacu, nyamara turamutse tugize abantu batemera ababyeyi babo, amateka yacu na yo yazagira ikibazo cy’abantu batagira aho bavuka.”

“Reka twemere umwana Inkotanyi zatoraguye mu nzira atazi aho zimukuye, uwo twazamufata nk’igisekuru cyakomotse mu butabazi, ariko ikigaragara ni uko umwana ufite se ufunzwe akamwihakana, agiye kugoreka amateka kuko tuzamufata nk’utagira aho aturuka.”

“Nyamara uyu yari kuzajya avuga ati ‘ababyeyi bacu bagize nabi ariko twakuze ku ngoma nziza igira neza, dufite aho twahera tutongera kugira nabi”.

Edouard Bamporiki avuga ko hari Abanyarwanda benshi batinya kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babitewe n’iyo mpamvu y’ipfunwe ngo rikiri mu mitima ya benshi bakomoka ku babyeyi bakoze ibyaha bya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka