Hibutswe abakozi n’abanyeshuri ba ETO Kibungo bazize Jenoside

Abakozi n’abanyeshuri 13 bahoze muri ETO Kibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe kuri uyu wa 25/05/2013.

Ibikorwa byo kwibuka byaranzwe n’urugendo rwavuye ku cyicaro cya ETO Kibungo ubu isigaye yitwa Integrated polytechnic Regional Center East (IPRC East) rusorezwa ku rwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo ruri hafi y’ibitaro bikuru bya Kibungo.

Nyuma yo kunamira abazize Jenocide bashyinguye kurwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo, hakurikiyeho amasengesho yo kubasabira yabereye muri Cathedral Gatorika ya Kibungo.

Uwarokokeye muri Economa ya Kibungo, akaba n’umuturanyi w’iki kigo, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba aba bakozi biri shuri baciyemo mbere yo kwicwa.

Uwavuze ijambo mu izina ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenocide (AERG) yavuze ko kwibuka Jenoside kwiza ari ukujyana n’ibikorwa byo gufasha abo yashegeshe babayeho mu buzima bubi. Yagize ati “Kwibuka kwiza ni uguhoza abarira bashegeshwe n’ingaruka za Jenocide.”

Abayeshuri bakoraga urugendo rwo kwamagana Jenocide bitwaje n'amafoto ya bamwe mabazize Jenoside bakoreraga muri iri shuri.
Abayeshuri bakoraga urugendo rwo kwamagana Jenocide bitwaje n’amafoto ya bamwe mabazize Jenoside bakoreraga muri iri shuri.

Igikorwa cyo kwibuka cyakozwe hafashwa umuphakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Unyuzuwera Francoise, utaragiraga aho aba, aho abanyeshuri biga ubwubatsi n’ububaji bamwubakiye inzu igezweho irimo ibikoresho byose nkenerwa byo murugo ndetse nibyo kurya barabimuhaye.

Uhagarariye umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA) mu karere ka Ngoma, Gihana Samson, nawe yashimye iri shuri maze anavuga ko ibyakozwe n’iri shuri byatangiye gutera ibindi bigo ishyari ryiza ryo kwibuka bafasha abatishoboye barokotse Jenoside.

Yagize ati « Iki gikorwa ni kiza pe! N’abandi barokotse bagifite ibibazo bibabere isomo ryuko nabo ejo cyangwa ejo bundi abandi Banyarwanda bazabazirikana. Iki gikorwa cyo kubakira inzu nziza uyu mupfakazi w’abana batatu wari ubaye ahantu habi cyane, cyatangiye gutera abandi ishyari ryiza kuko bamwe batangiye kumpamagara bambaza abandi bacitse ku icumu babaye cyane ngo babafashe».

Umubyeyi wavuze mu izina ry’abandi babyeyi batakaje abana babo bakoraga cyangwa bigaga muri ETO Kibungo mu gihe cya Jenoside, Ndaruhutse, yasabye abanyeshuri n’abarezi kurangwa n’urukundo no gushyira hamwe bakirinda amacakubiri n’amoko kuko aribyo byagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside.

Umuyobozi w’ishuri IPRC/East ryahoze ryitwa ETO Kibungo, Ing Ephrem Musonera, yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo kwibuka mu rwego rwo kugirango abanyeshuri biga muri iri shuri biganjemo abo Jenoside yabaye bataravuka cyangwa bakiri bato bamenye amateka yaranze igihugu cyabo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Club "Amis de la Nature - Nature Friends -", yahaye uyu mupfakazi utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu karere ka Ngoma witwa Urunyuzuwera Francoise, Telefone mobile, simukadi ndetse n’ikarita zo guhamagara, mu rwego rwo kumukura mu bwigunge.

Igikorwa cyo gushyikiriza gukura Urunyuzuwera mu bwigunge cyabaye tariki 24/05/2013 cyahujwe no kwibuka abanyeshuri n’abakozi 13 bahoze bigisha cyangwa biga muri ETO Kibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

"Amis de la Nature - Nature Friends -" yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

"Amis de la Nature - Nature Friends -"
Club "Amis de la Nature - Nature Friends -", yahaye uyu mupfakazi utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu karere ka Ngoma witwa Urunyuzuwera Francoise, Telefone mobile, simukadi ndetse n’ikarita zo guhamagara, mu rwego rwo kumukura mu bwigunge.

Igikorwa cyo gushyikiriza gukura Urunyuzuwera mu bwigunge cyabaye tariki 24/05/2013 cyahujwe no kwibuka abanyeshuri n’abakozi 13 bahoze bigisha cyangwa biga muri ETO Kibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

"Amis de la Nature - Nature Friends -" yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka