Hashyizweho uburyo bwarinda abarokotse kwigunga muri ibi bihe bidasanzwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibana mu nzu yaba abapfakazi cyangwa se impfubyi, bashyiriweho nomero zo guhamara kugira ngo birinde kuba bakwigunga bikabaviramo ihungabana.

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA

Ibi ni ibitangazwa n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), hamwe n’Umuryango Ibuka, uharanira inyungu z’abarokotse muri rusange.

Mu gihe ubusanzwe imiryango itandukanye yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igira ibikorwa byo kubasura, bakaganirizwa, bakanahumurizwa, kuri ubu muri ibi bihe bidasanzwe bya gahunda ya Guma mu rugo, ibyo bikorwa ntibyakozwe.

Ibi bikaba byagira ingaruka zikomeye ku barokotse Jenoside, ari yo mpamvu hashyizweho uburyo bwo kubitaho kugira ngo hirindwe ko bagira ikibazo cy’ihungabana nkuko bitangazwa na Emmanuel Muneza, Umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu.

Agira ati “Twashyizeho uburyo bwo kwita ku bantu tuzi ko bagira intege nke muri ibi bihe twibuka, ni umurongo wa telephone bahamagaraho, bakavuga ibibazo bafite bagafashwa”.

Hari kandi n’uburyo bw’ikoranabuhanga, ahifashishwa imbuga nkoranyambaga zirimo amatsinda ya whatsapp atangirwaho ibiganiro bitandukanye.

Muneza avuga ko ubu buryo ari bwo basanga buzanabafasha kwirinda icyorezo cya covid-19, kuko ubuzima bwabo bugomba kubungwabungwa ariko ntibikureho gahunda yo kwibuka.

Agira ati “Tugomba kwibuka abacu, ariko tukirinda coronavirus kugira ngo n’abari basigaye, tutababura, kandi ari abacu twari dusigaranye”.

Ibi kandi byanagarutsweho na Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ yatangiye kuri KT Radio.

Yagize ati “Twateguye abantu bize ihungabana ku rwego rw’akarere, turashaka ko bagera no ku rwego rw’umudugudu, nubwo baba batarabyize mu ishuri ariko barabihuguriwe, tukabaha amatelefoni, hari n’abo twashinze abantu bakwiye guhamagara buri munsi bakamenya uko bameze n’uko biriwe”.

Nomero Ibuka na AERG batanga zo kwifashisha k’uwaba agize ikibazo ni 5476, 1024 na 7494.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka