Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse mu mirima y’abaturage
Mu Murenge wa Ngoma wo mu karere ka Rulindo, hashyinguwe imibiri itanu y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi .

Iyi mibiri ngo yatahuwe mu mirima y’abaturage, nyuma y’ amakuru yatanzwe n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Miyove yo muri aka Karere.
Umuhango wo gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga .
Muri uyu muhango umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yashimiye abatanze amakuru kuri iyi mibiri, anasaba abagitsimbaraye kubireka bakagaragaza ahajugunywe imibiri igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati” Kugaragaza ahajugunywe imibiri igashyingurwa mu cyubahiro ni igikorwa gikwiye gushimirwa, ahubwo abatabikora barebereho”.

Bampire Thaciene wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo, yashimiye akarere ko kadahwema gukora ibishoboka byose kugirango imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi ibone kandi ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “ Biratuneza cyane kuko hano tubashyinguye tuhafata nko murugo. Ibi bituma tugenda tukazongera tukagaruka tukabasura tukumva turi kumwe. rwose ubuyobozi turabushimira cyane”.
Rubayira Eric uyobora Ibuka muri aka Karere, yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kuba hafi y’abafite integer nke, kugirango babafashe gutera imbere.
Ati “ Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, abacitse ku icumu ryayo bari kugenda biyubaka, ariko bagomba no kuzamurana ntihagire usigara inyuma”.
Depite Mukantaganzwa Pelagie wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanangirije abantu bakigaragaraho
Ati “ Umuntu izajya igaragaraho nta kubabarirwa kuko n’itegeko twamaze kuritora”.

Iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, yasanze indi ibihumbi bisaga bitandatu, yari isanzwe ihashyinguye.
Ubu mu karere ka Rulindo kose, hamaze gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ihumbi 18.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yakire mu bayo izi nzirakarengane. Ariko kuki abantu batinda gutanga amakuru? Ibaze kuva mu 1994 kugeza ubu hari abantu bataragaraza aho bajugunywe? Abantu bisubireho, bitabaye ibyo, abo byabaye bareba bazabazwa byinshi n’Imana!