Hari ibyo batari bazi byatumaga badasobanura neza amateka ya Jenoside
Abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu biyemeje kurushaho kwigisha abaturage ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya Jenoside no kwirinda amacakubiri mu Banyarwanda.

Babitangaje nyuma yo gusobanurirwa no gusura ahantu hatandukanye muri Kigali hagaragaza uko Jenoside yakozwe n’uko yahagaritswe.
Urwo rugendoshuri bakoze uko bari 172 ku wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 bava mu Burengerazuba bw’u Rwanda bakaza mu mujyi wa Kigali ni igikorwa cyateguwe n’umurenge wa Rugerero n’izindi nzego bakorana.
Uwajeneza Jeannette, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avuga ko bifuje gusura urwibutso rwa Gisozi, bagasobanukirwa n’amateka ahaboneka.
Avuga ko bashakaga no kureba Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura, bagasoreza ku bunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, cyane ko FPR Inkotanyi yagize uruhare mu kubohora igihugu.
Ati “Basanzwe batanga ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibiganiro ku mateka ya Jenoside ariko babitangaga batarirebera neza ayo mateka uko ameze.
“Twifuje rero ko baza, bakabyibonera n’amaso yabo, kugira ngo noneho nituva hano na bo bazabashe gutanga bya biganiro, babisobanukiwe neza banatanga n’ingero zifatika.”

Dusabimana Emmanuel wari waje muri iri tsinda, avuga ko ibyo yabonye ari ingenzi kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye afite imyaka 11.
Ati “Ku rwibutso twahageze mpabona ibintu byinshi cyane numva birandenze. Nabonye abana batoya bishwe bazira ubusa.
“Niyemeje kwigisha umuryango wanjye amateka mabi yabaye kugira ngo bazamenye ko ibyabaye ari bibi bidakwiriye kuzongera kuba.”
Akarere ka Rubavu uyu murenge uherereyemo, ni hamwe mu hakunze kugaragara n’abagifite imigambi yo kuba bateza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ubumenyi abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye bungukiye muri urwo rugendo, nibabugeza mu baturage na bo bazarushaho gusobanukirwa, bitume ntawe bazemerera ko aturuka hakurya ngo ashake kubacamo ibice no kubayobya.
Biyemeje kandi gukomeza kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bafite ibikomere.
Ohereza igitekerezo
|
@kigalitoday
Iyo ntago ari ingoro y’Amateka yo kubohora igihugu nk’uko mwabyanditse. Ahubwo ni Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Iyo yindi iba ku Mulindi mu karere ka Gicumbi. Tx