Hari abajya bamburira ngo sinkavuge ibintu uko biri ntazicwa – Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko hari abantu bajya bamubwira ngo azarekere kujya avuga ibintu byose uko biri ngo batazamwica. Umukuru w’igihugu yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gusozi, mu ijambo ritangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ijambo Perezida Kagame yavuze mu Cyongereza, kuko ahanini ubutumwa bwari bukubiyemo yifuzaga ko bwumvwa n’abanyamahanga, anaboneraho kugaruka ku kibazo cy’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo amahanga arebera.

Perezida Kagame yagize ati “Ibyabaye hano mu myaka irega 30 ishize, ntibishobora kongera kubaho ukundi. Ni gute umuntu yabyemera! Ni gute umuntu yareka guhagura ngo yirwaneho? Yego ushobora gupfa igihe urimo kwirwanaho, ariko na none nutabikora, nta kabuza uzapfa. Kuki si ntagerageza guhagaruka ngo ndwane? Ko hari igihe nshobora kurokoka nkabaho ubuzima bwanjye uko mbyifuza aho guhebera urwaje nkareka abantu bakangaraguza agati nkaho kubaho kwanjye ari bo babingenera! Kuki? Hari n’abantu bigeze kuza kundeba barambwira bati Perezida, rwose hari igihe ujya uvuga ibintu bigakorogoshora abantu b’ibihangange, kandi bashobora kuzakwica,”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mbere na mbere birumvikana ko ari abicanyi! Ariko igisubizo nabahaye ni iki: niba naragombaga kubaho nemera ko ibyo bintu bigomba kubaho, sinibaza ko nakwibara nk’umuntu uriho. Ni nkaho naraba naramaze gupfa. Kubaho ubuzima bw’ikinyoma, ubuzima bw’icyuka no gutegereza ko undi ari we ugomba kumpitiramo uko mbaho! Ibyo ntaho bitaniye no gupfa. Kuki se ntahitamo gupfa ndwana? None se mwebwe Banyarwanda, kuki mutapfa murwana aho gutegereza urupfu? Kuki mwakwemera gupfa nk’amasazi.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubutumwa bwe butareba Abanyarwanda gusa. Kagame ati “Ariko ubutumwa bwanjye burareba n’abandi Banyafurika bamburwa ubumuntu bakabyemera, bagatakamba ngo babeho! Sinshobora kugira uwo mbisaba. Tuzarwana. Nintsindwa nstindwe. Ariko hari amahirwe, amahirwe menshi, ko nuhagaruka ukirwanaho, uzabaho. Kandi twabayeho ubuzima bufite agaciro bubereye buri wese. Aba bantu rero bari aho hose, ngabo mu Muryango w’Abibumbye, ngabo mu mirwa mikuru y’Uburayi, bari aho hose baravugavuga! Iki gihugu gito, uru Rwanda…iyo barimo kuvuga ku Rwanda, bakishyira hamwe mu kurugambanira, muribaza ko ari igihugu kiraho gusa!”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubuzima bw’Abanyarwanda ari ubwabo, nta wundi babukesha. Kagame ati “Ariko muri ibyo byose, tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba kubirwanirira, tugomba kubaho uko tubyifuza. Kandi uwo ari we wese nzamubwira imbonankubone nti kajye muriro utazima! Uwo ari wese uzaza akibwira ko ashobora kumbwira ibyo yishakiye, ngo aha tuzabafatira ibihano! Ibihano nyabaki se? Kajye mu muriro utazima!”

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka