Guverineri Uwamariya arasaba buri wese guharanira kudahutaza ikiremwa cy’Imana

Mu muhango wo kwibuka abahoze ari abashumba n’abavugabutumwa b’itorero ry’Abangirikani ba Diyosezi ya Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Uwamariya Odette yasabye buri wese guharanira kudahutaza ikiremwa cy’Imana kuko yaremye muntu mu ishusho yayo.

Muri uwo muhango wabereye mu karere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 01/06/2013, Guverineri Uwamariya yagize ati “twese twaremwe mu ishusho ry’Imana, nta mpamvu rero yatuma hagira uvutsa ubuzima uwo atabuhaye”.

Pasiteri Maurice Cliben Rukimbira, ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge mu itorero ry’Abangirikani avuga ko kwibuka abo bakozi b’Imana ari uburyo bwo kwibutsa abakirisito ko ari abavandimwe, bagomba gufatanya, bagaterana inkunga bubaka ubumwe butajegajega.

Guverineri w'intara y'i Burasirazuba, Uwamariya Odette.
Guverineri w’intara y’i Burasirazuba, Uwamariya Odette.

Abitabiriye uyu muhango wabereye mu murenge wa Nyamata bawutangiriye ku mugezi w’Akagera aho bashyize indabo, mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi mu gihe cya Jenoside.

Umuhango kandi wanaranzwe no gushyira ibiye ry’ifatizo ahazubakwa urwibutso rw’abazize Jenoside hakazandikwaho n’amazina yabo mu kigo cy’itorero ry’Abangirikani, paruwasi ya Maranyundo , hanashyirwa indabo ku mva y’abahashyinguye, bake mu babashije kumenyekana biciwe i Maranyundo.

Umuyobozi wa IBUKA nawe yari yitabiriye umuhango.
Umuyobozi wa IBUKA nawe yari yitabiriye umuhango.

Muri paruwasi ya Maranyundo kimwe n’ahandi mu Bugesera, Jenoside yagiye ihageragerezwa kuva kera, ndetse Pasiteri Yona Kanamuzeyi wayoboraga Maranyundo yishwe mu 1964, akaba ari nayo mpamvu itorerero ry’Abangirikani Diyosezi ya Kigali bahakoreye uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside bari abakozi b’Imana.

Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi b’Imana bazize Jenoside waranzwe n’ubuhamya, imivugo n’indirimbo bifasha abarokotse gukomera no guharanira kwigira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA

NYIRAMISAGO Asterie yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka