Gusura urwibutso bitumye basobanukirwa n’amateka kandi bagafata ingamba zo guharanira kwigira
Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu Ishuri rikuru Umutara Polytechnique n’ishuri ry’ubuforomo akorera mu karere ka Nyagatare, bibumbiye mu muryango AERG, hamwe na bagenzi babo batari uri uwo muryango na bamwe mu barezi babo, kuwa 04/05/2013 basuye inzibutso za Jenoside za Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera.
Abo banyeshuri batangaje ko gusura izi nzibutso bitumye basobanukirwa n’amateka kuri Jenoside bitume babasha gufata ingamba zo guharanira kwigira.
Batangaje ko kuba basobanukiwe n’amateka y’ibyabaye mu Bugesera, ngo bizatuma basobanurira bagenzi babo bataje gusura izo nzibutso za Jenoside, kandi bitumye baharanira kwigira; nk’uko Gahenda Innocent ukuriye AERG mu Umutara Polytechnique abisobanura.
Yagize ati “tugiye gukora ibikorwa bigamije kuduteza imbere mu rwego rwo kugirango twigire cyane ko turi urubyiruko tutibagiwe ko kuzabisobanurira abataje aha”.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byagiye bisobanurirwa abo banyeshuri hamwe na bamwe mu barezi babo, ngo mu karere ka Bugesera hari haratujwe Abatutsi mu rwego rwo kubahereza uruhande rumwe rw’igihugu, ngo bazabone uko bicwa urusorongo.
Iyo politiki yo guheza no gutoteza Abatutsi ngo yatangiye ku gihe cy’ubukoroni ariko na none iza gushyigikirwa n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoroni, kuko na mbere yo muri Mata 1994, mu Bugesera hagiye hakorerwa igeragezwa rya Jenoside amahanga n’ubutegetsi bwariho burebera.
Ayo mateka bigiye aho kandi ngo azanatuma urwo rubyiruko rusobanukirwa n’icyateye Jenoside kugira ngo rubashe kwirinda ko yasubira ukundi; nk’uko Nakure Kisake Josephine umwe mu barimu waherekeje abo banyeshuri akaba ahagarariye ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru Umutara Politechnique yabivuze.

“ biradufasha cyane iyo abanyeshuri bamenye amateka yaranze u Rwanda cyane nk’aya mabi, kuko nk’uru rubyiruka ariza mbaraga z’igihugu bituma bafata ingamba zituma bitazasubira ukundi”.
Inzibutso za Jenoside za Ntarama na Nyamata zahoze ari insengero za Kiriziya Gotorika. Jenoside itangiye abahigwaga bazihungiyemo bizeye kuzaharokokera, nyamara byaranze kuko abicanyi batatinyaga ahantu hatagatifu kuko babishe ntacyo bikanga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|