Gusura inzibutso za Jenoside ngo ni isomo rikomeye ku rubyiruko

Abamotari b’i Huye bibumbiye muri koperative Cottamohu bifuza ko urubyiruko rwajya rusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi kugira ngo rusobanukirwe amateka ya jenoside.

Batashye bifuza ko urubyiruko rrwajya ruzanwa i Murambi
Batashye bifuza ko urubyiruko rrwajya ruzanwa i Murambi

Babitekereje nyuma yo gusura uru rwibutso tariki 20 Kamena, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, no kwibuka by’umwihariko abari abamotari bazize Jenoside.

Justin Mugabo avuga ko jenoside yabaye afite imyaka itandatu, akaba atazi ibyayo cyane ko bo bahungiye i Burundi ku ikubitiro Jenoside itarakomera.

Agira ati “Nagiye ku zindi nzibutso, ariko nari ntarahigira amateka ya Jenoside nk’ayo nabonye ahangaha. Hano amateka arasobanuye neza, n’imibiri ihashyinguye igaragaza neza uko Jenoside yagenze. Nta wagera hano ngo yongere kuyihakana.”

Kimwe na bagenzi be, yifuza ko urubyiruko rwajya rujyanwa kuri uru rwibutso kuko rwahamenyera byinshi.

Ati “Hano ni ho hafasha abakiri batoya kumva jenoside bakabasha guharanira ko itazasubira ukundi.”

Jean Paul Umwizerwa we avuga ko yahakuye isomo ry’urukundo. Ati “Hano mpakuye isomo ry’uko abantu bakwiye kwigiramo urukundo, ukabona buri wese mu ishusho yawe. Abakiri batoya bose na bo bararikeneye.”

Abamotari bibumbiye muri Cottamohu i Murambi
Abamotari bibumbiye muri Cottamohu i Murambi

Ubundi abamotari bibumbiye muri Cottamohu bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi bibuka jenoside yakorewe abatutsi, kuko babonaga ari uburyo bwo kwirebera ubuhamya bwa jenoside, ubukana yakoranywe n’ububi bwayo, nk’uko bivugwa na Vedaste Bugingo, Perezida wabo.

Ati “Abenshi mu bamotari bacu ni urubyiruko. Twahisemo kubazana hano kuko twasanze ubuhamya bahererwa muri salle iyo twibutse buba budahagije ngo babashe kumva neza jenoside n’ubukana yakoranywe.”

Arsène Kabalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, ari na wo Cottamohu ifitemo icyicaro, yari kumwe n’aba bamotari. Yasabye ab’urubyiruko muri bo kugira uruhare mu kurinda igihugu cyabo, ndetse no kurangwa n’ubufatanye.

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku bamotari bibumbiye muri Cottamohu muri uyu mwaka ntibizagarukira ku gusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi.

Barateganya no kuzatanga umuganda wo kubakira uwarokotse jenoside utishoboye bazerekwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka